Image default
Imyidagaduro

Umunyarwanda yatambutse kuri ‘tapis rouge’ ya Met Gala

Met Gala – rimwe mu imurika ry’imideri rikomeye ku isi – ryabereye i New York aho ibyamamare ku isi byatambutse kuri ‘red carpet’ mu mideri itandukanye kandi itangaje.

Abitabiriye iki gikorwa uyu mwaka basabwe kwambara imyambaro isa n’iyaranze imyaka y’iterambere ry’inganda n’ubukungu bwa Amerika mu kinyejana cya 19.

Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe babiteyemo urwenya, abandi barabinenga bavuga ko ubu nta terambere ryo kwishimira rihari kuko imiryango myinshi igowe no kubona ibiyihagije kubera guhenda k’ubuzima gukaze kurusha mu myaka myinshi ishize, n’ubukungu bwazahaye.

Stromae yari yambaye kostimu yo mu bwoko bw'izakera yakozwe n'inzu ye y'imideri

Stromae yitabiriye ibi birori ku nshuro ya mbere

Stromae, umuririmbyi akaba n’umunyamideri w’umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda, yaserutse yambaye kostimu ya karokaro iri kuri ‘mesure’ ikorwa n’inzu y’imideri Mosaert afatanyije n’umugore we.

Ni inshuro ye ya mbere uyu mugabo uzwi mu ndirimbo nka ‘Papaoutai’ atambutse kuri ‘tapis rouge’ ya Met Gala.

Met Gala 2022 pictures: Celebs looks for 'Gilded glamour' theme Met Gala in New York - BBC News Pidgin

Kim Kardashian (ibumoso) yari yambaye ikanzu nk’iy’icyamamare cya cyera Marilyn Monroe yambaye mu kuririmbira ku isabukuru ya Perezida John F Kennedy mu 1962

Aba bakundana nabo bari bitezwe cyane mu batambuka kuri uru ruhando rw’ibyamamare mu mideri, gusa ntibari bambaye by’agatangaza kuko baje mu myambaro idateje sakwe sakwe.

Kim Kardashian w’imyaka 41 icyamamare mu biganiro bya TV n’imideri, n’umunyarwenya Pete Davidson w’imyaka 28, byatangiye kuvugwa ko bakundana mu mpera z’umwaka ushize, ubu ntibikiri ibihuha.

Maye Musk icyamamare mu mideri hamwe n'umuhungu we Elon

Maye Musk icyamamare mu mideri hamwe n’umuhungu we Elon

Elon Musk, umuntu ukize kurusha abandi ku isi nawe ntiyatanzwe, yaje aherekeje nyina Maye Musk, umunyamideri w’icyamamare w’imyaka 74 akaba n’inzobere mu by’imirire.

Elon, nyiri Twitter ubu, ukunda imyambaro ya cyera nka nyina, yaserutse mu ikostimu y’umukara afatanye na nyina wari wambaye ikanzu ndende n’urunigi runini.

Riz Ahmed (ibumoso) yavuze ko yambaye nk'umuhinzi w'umukungu mu kubaha abakozi b'abimukira muri Amerika bo mu myaka ya 1800

Riz Ahmed (ibumoso) yavuze ko yambaye nk’umuhinzi w’umukungu mu kubaha abakozi b’abimukira muri Amerika bo mu myaka ya 1800

Umunyamideri Lily Aldridge yambaye ikanzu ndende ishashagirana n'ivara rirerire

Umunyamideri Lily Aldridge yambaye ikanzu ndende ishashagirana n’ivara rirerire

Erykah Badu

Umuririmbyi Erykah Badu mu mwambaro udasanzwe n’ingofero bijyanye

Hillary Clinton and Joseph Altuzarra

Hilary Clinton (ibumoso) yakoranye n’umuhanzi w’imideri Joseph Altuzarra (iburyo) mu kumukorera iyo kanzu yambaye, yanditseho mu buryo bwa gihanga amazina y’abagore 60 b’ibyamamare

Met gala: Celebrities show off old-world glamour

Umuhanzi Jay Z n’umugore we Beyonce

Iki gikorwa cyo gukusanya inkunga kitabiriwe n’abantu bagera kuri 400 mu nyubako ya Metropolitan Museum of Art i New York.

Mu batumiwe harimo uwahoze ari umukandida ku mwanya wa perezida wa Amerika Hillary Clinton, wavuze ko ari ubwa mbere yitabiriye mu myaka 20 ishize kugira ngo yishimire imideri ya Amerika.

Itike yo kwinjira muri iri murika ryamamaye cyane yari $35,000 (35,000,000 Frw) mu gihe ameza yicayeho abantu barenze umwe yari $300,000 (300,000,000 Frw).

Iki gikorwa gikusanyirizwamo miliyoni z’amadorari y’ishuri rya Costume Institute rya kiriya kigo Metropolitan Museum of Art.

Related posts

Britney Spears ukekwaho ibisazi imitungo ye izakomeza gucungwa na se

Emma-marie

Paraguay: Rutahizamu Ronaldinho yatawe muri yombi

Emma-marie

Platini yasabye imbabazi nyuma yo gushinjwa gushinyagurira Jay Polly

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar