Umupadiri yatawe muri yombi mu murwa mukuru w’Ubugereki, Athens/Athènes, nyuma yo gutera aside abasenyeri barindwi bo mu idini ya Orthodox.
Ibi byabaye igihe uyu mupadiri w’imyaka 36 yigwagaho n’urwego rushinzwe imyitwarire ku wa gatatu w’iki cyumweru nk’uko bivugwa na Polisi.
Ikinyamakuru Ta Nea kivuga ko uyu mupadiri yinjiye mu kigo cy’abihayimana kiri i Athènes yitabye akanama gashinzwe imyitwarire, yinjirana icupa rinini ririmo aside. Umuzamu wagerageje kumutangirira ku irembo nawe yamusutse aside mu maso.
Abasenyeri batewe Aside yabatwitse bikomeye mu maso, bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro biherereye mu mujyi wa Athens. Umupolisi wagiye gutabara aba basenyeri nawe ari mu bitaro kubera ubushye.
Umupadiri ushinjwa gukora aya mahano, anashinjwa kugira uruhare mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Ibiro ntaramakuru byo mu Bugereki byatangaje ko ubwo yatwikaga aba basenyeri bari bateraniye mu nama yo kugirango baganire uburyo bamwirukana bakanamwambura ubupadiri. Ni nyuma y’aho bivugiwe ko mu kwezi kwa gatandatu mu 2018, yafatanywe amagarama 1.8 y’urumogi.
Perezida w’Ubugereki Katerina Sakellaropoulou yamaganye iki gitero, Minisitiri w’intebe Kyriakos Mitsotakis, nawe akaba yavuganye n’umuyobozi w’idini y’aba Orthodox, Musenyeri mukuru wa Athènes, Ieronymos II. Mitsotakis yavuze ko Leta ibabajwe cyane n’iki gitero, akaba yijeje uyu musenyeri ko Leta izakora uko ishoboye mu kuvura abakomeretse.
Iriba.news@gmail.com