Image default
Mu mahanga

Umupfumu ushinjwa kwica abantu 8 barimo n’umusirikare yakatiwe gufungwa burundu

Mu Burundi haravugwa inkuru y’Umugabo witwa Mitima Joseph w’imyaka 63 y’amavuko wakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abantu 8.

Mu rubanza rwamaze iminsi ibiri guhera tariki 15-16 Werurwe 2021, Urukiko Rukuru rwa Kirundo rwahamije Mitima Joseph wo muri komine Bugabira, icyaha cyo kwicwa abantu umunani.

Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko uyu mugabo bivugwa ko ari umupfumu yatawe muri yombi tariki 11 werurwe 2021, nyuma yaho abashinzwe umutekano basatse inzu ye bakayisangamo ibisigazwa by’imibiri y’abantu birimo uduhanga.

Mitima Joseph ashinjwa kwica umusirikare witwa Sindayigaya Nestor, ubwo yari agiye kumwishyuza amafaranga y’ubukode. Nyuma yo kumwica ngo yahise yiyandikaho inzu ye.

Mitima yaburanye yemera ibyaha ashinjwa, uretse igifungo cya burundu, urukiko rwanamutegetse kwishyura indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 55 z’amafaranga y’amarundi, abo mumiryango yaciye ababo.

Urukiko kandi rwahanishije abahamwe n’icyaha cy’ubufatanyacyahay, barimo Banzira Gordien yahamijwe icyaha cyo gufatanya na Mitima kwica umugore Mukagakwaya Josepha(umugore wa banziga) igifungo cy’imyaka 20.

Muri uru rubanza kandi abandi bantu batanu bahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri kubera icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Joe Biden ati “Vladimir Putin ni we wenyine wateje intambara kuri Ukraine kandi azabyishyura igiciro gikomeye

Emma-Marie

Canada: Mayor yeguye igitaraganya nyuma gusambana n’umukozi mu biro bye

Emma-Marie

DR Congo: Inzara iraca ibintu

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar