Image default
Politike

Umuryango FPR Inkotanyi wasabye abadepite bawuhagarariye ‘Kurangwa n’ubumwe’

Umuryango FPR Inkotanyi wasabye abadepite bawuhagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko gushyira imbere inyungu z’abaturage babatoye no kurushaho kurangwa n’indangagaciro zikwiye umuyobozi.  Byatangarijwe mu mwiherero w’umunsi umwe wabahuje kuri uyu wa Gatandatu i Kigali.

Umunyamabanga Mukuru w’ Umuryango FPR Inkotanyi, Hon. François Ngarambe

Muri uyu mwiherero abadepite babonye umwanya wo kungurana ibitekerezo ku kunoza inshingano zabo nk’intumwa za rubanda. Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi François Ngarambe yabasabye mbere na mbere gushyira mu bikorwa ibyo babwira abandi.

Image

Yagize ati “Tugomba kurangwa n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Ntabwo mwajya kwigisha Abanyarwanda mubabwira iby’ubumwe mwebwe ntabwo mufite. Mu nteko ubwanyu muramutse mwironda ntabwo byakunda kwigisha ubumwe. Mugomba kuba intangarugero mu byo twigisha abanyarwanda. Ndi Umunyarwanda ikababera impamba ya buri gihe ikabaha imbaraga zo gutungaya ibyo mukora byose.”

Yifashishije urugero rwa raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yagaragaje ko nk’intumwa za rubanda bakwiye guharanira ko habaho impinduka nziza mu gukoresha neza umutungo w’igihugu.

Image

Yagize ati “Ibibazo biri mu masoko ubu ni byo byinshi. Haje ibyo gutizanya amasezerano. Niba umuntu atsindiye isoko i Karongi, Nyagatare ikaba yamutira akajya no gukora i Nyagatare. Ibindi ni nk’aho umuntu ashobora kwishyurwa kabiri amafaranga y’igihugu akamara imyaka ibiri batarabibona. Dukwiye gufata ingamba zo kureba uko imyanzuro dufata ishyirwa mu bikorwa tukareba n’uburyo ikosora ibintu.”

Image

Abitabiriye uyu mwiherero banahawe ikiganiro ku bijyanye n’uko ingengabitekerezo ya jenoside ihagaze haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, maze biyemeza kongera imbaraga mu kuyirwanya.

Image

Edda Mukabagwiza, Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite yagize ati “Inteko zishinga amategeko ziradusura twakora iki ngo dufatanye na bo, dufite n’ihuriro rirwanya ingengabitekerezo ya jenoside twabikora dute nkuko n’ubundi umunyamuryango ahamagarirwa kuba umusemburo w’ibyiza,umusemburo w’iterambere twabikoresha dute mu nshingano zacu.”

Image

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Jean Damascene Bizimana we yasabye abadepite by’umwihariko kongera imbaraga mu kunyomoza abakwiza inyigisho mbi ziyobya by;umwihariko abakiri bato.

Ati “Hakenewe ko muri disapora tuhashyira imbaraga kugira ngo abana b’Abanyarwanda bahakurira bamenyeshwe ukuri, ukuri kw’amateka n’imiyoborere y’igihugu ubu ngubu.”

Image

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Jean Damascene Bizimana

Uyu mwiherero w’abadepite baturuka muri FPR Inkotanyi ubaye mu gihe hasigaye hafi imyaka ibiri ngo manda batorewe igere ku musozo, bawugaragaza nka bumwe mu buryo bwafasha kongera ikibatsi mu byo bakora ngo bazabashe kusa neza ikivi batangiye.

SRC:RBA

Related posts

Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa arashinja Trudeau wa Canada amazimwe

Emma-Marie

Musanze: Abayobozi bacyekwaho gukubita abaturage batawe muri yombi

Emma-marie

M23 yiyemeje gusubira inyuma

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar