Impuguke mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima zivuga ko hakenewe imbaraga zikomeye mu kurinda inyamaswa n’inyoni zishobora gucika burundu kubera ibikorwa bya muntu.
Mu Rwanda, imwe muri zo ni imisambi, inyoni zimaze kugenda zikendera cyane mu gihugu no mu karere.
Umuryango Rwanda Wildlife Conservation Association (RWCA), wiyemeje kurengera inyamaswa z’agasozi, uvuga ko icyihutirwa ari ugutuma ibyanya imisambi ibamo bibungwabungwa.
Rugezi: Indiri y’imisambi
Igishanga cya Rugezi, giherereye mu Karere ka Burera mu majyaruguru y’u Rwanda, ni hamwe mu hantu h’ingenzi imisambi ikiboneka. Kugeza ubu, muri iki gishanga habarurwa imisambi 351, ivuye kuri 289 mu mwaka wa 2024, nk’uko imibare ya RWCA yo mu kwezi gushize ibigaragaza.
Uretse Rugezi, imisambi iboneka no mu gishanga cy’Akanyaru ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ndetse no muri Pariki y’Akagera hafi y’umupaka wa Tanzania.
Iki gishanga cyashyizwe ku rutonde rw’ibibaya by’ingenzi ku isi (Ramsar Site), gifite akamaro gakomeye mu kubungabunga ibimera, inyamaswa, inyoni n’amazi akoreshwa n’ingomero z’amashanyarazi. Ariko kandi iki gishinga kiracyahura n’ibibazo byo kwivogerwa n’abahaturiye bashaka imibereho y’igihe gito.
Imbogamizi zikibangamira urusobe rw’ibinyabuzima
Monique Umutoni, umuhuzabikorwa w’umushinga wo kubungabunga Rugezi muri RWCA, avuga ko hari ibikorwa by’abantu bikomeje kubangamira urusobe rw’ibinyabuzima.
Yagize ati: “Hari abatemamo ubwatsi bw’amatungo, bakarandura n’udusimba tutagaragara n’amaso. Hari abagore bavanamo ubwatsi bwo kuboha ibirago bagurisha, bigatuma bangiza n’amagi y’inyoni.”
Uruhare rw’abaturage
RWCA ikorana n’abaturage baturiye igishanga kugira ngo babone ibisimbura ibyo bajyaga gushakayo mugishanga.
Clémentine Mukanoheli, umwe mu bagore bafashijwe n’uyu muryango, yagize ati: “Nahoze njyayo inshuro eshanu ku munsi gushaka ubwatsi bwo kugurisha. Ubu natangiye kuboha imitako mu migwegwe, n’uduseke, tukayigurisha. Ayo twunguka asumba amafaranga twakuraga mu Rugezi.”
Hari n’abandi nka Patrick Munyeshyaka, umukozi ushinzwe kurinda igishanga, uvuga ko asigaye yishimira kuba imisambi ikiboneka hafi y’iwabo kandi ko azinduka kare kugira ngo abashimusi batayihutaza.
Umusaruro w’imyaka 10 y’uruhare rwa RWCA
RWCA imaze imyaka 10 ishishikariza abaturage kurengera imisambi. Mu ibarura rya mbere mu 2017, mu Rwanda hari imisambi 487. Ubu, nyuma y’ingamba zafashwe, umubare wageze ku 1,245.
Dr Deo Ruhagazi ni impuguke mu buvuzi bw’amatungo akaba ari n’umuyobozi wungirije w’iki kigo.
Avuga ko “buri mwaka umusambi ushobora gutera amagi abiri, atatu cyangwa se ane. Udushwi tuvutse na two ntidukura twose kuko hari ibisimba biba bicyeneye kuturya. Hari igihe hakura tubiri cyangwa se kamwe”.
“Ikindi, imisambi ikunda gutera amagi mu bishanga kandi na byo bitavogerwa. Nk’iriya twakuye mu ngo yo byari bigoye ko yororoka kuko itahatera amagi.”
Imwe muri iyi misambi yakuwe mu ngo z’abantu bari bayitunze nk’imitako. Iyi ibana ubumuga buhoraho nk’ubwo kutagira amababa, yaciwe n’abari bayitunze bayibuza kuguruka ngo igende.
Kubera ko iyi idashobora kwirwanaho mu gasozi, umuryango RWCA wayishyiriyeho icyanya cyiswe Umusambi Village, kiri mu nkengero z’umujyi wa Kigali.
Aha ni ahantu igomba kuba igihe cyose isigaje ariko abashinzwe iki kigo bavuga ko kuhaba kwayo bigenda bikurura n’indi iturutse ahandi, hakaba hari icyizere ko izakomeza kwiyongera.
Twifashishije inkuru ya BBC