Image default
Ubutabera

Umushinwa washijwaga gukubita abantu yabashyize ku ngoyi yakatiwe igifungo cy’imyaka 20

Urukiko rwisumbuye i Karongi  kuwa kabiri rwahanishije umushoramari w’umushinwa gufungwa imyaka 20 kubera iyicarubozo, nyuma y’amashusho yakwiriye akubita abantu baziritse ku giti.

Sun Shujun yireguye avuga ko yari yaburiye abajura bamwiba, ashobora kujuririra uwo mwanzuro.

Umugabo uri gukubita undi aziritse ku giti mu Rwanda

Muri Kanama 2021 ku mbuga nkoranyambaga habonetse amashusho y’umugabo bivugwa ari umushinwa akubita abagabo baziritse amaboko ku giti.

Byavuzwe ko uwo ari Sun Shujun washoye imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yakubitiye mu karere ka Rutsiro abashinja kumwiba.

Bamushinja ko yashinze igiti kimeze nk’umusaraba ahari ibikorwa bye mu kagari ka Kagano, Umurenge wa Mukura, muri Rutsiro, avuga ko ari ho azahanira ‘abajura’.

Bavuga ko uwo mushoramari yanditse kuri icyo giti ngo 'Gorogota y'abajura'

Muri video bivugwa ko yafashwe na bamwe mu bakozi be, umushinwa aboneka ari gukubita umugabo uziritse ku giti amubaza aho yajyanye umucanga bayungurura bavanamo amabuye y’agaciro, undi atakamba asaba imbabazi.

Umugabo umwe mu bakozi be uregwa ubufatanyacyaha mu iyicarubozo na Sun Shujun we yakatiwe gufungwa imyaka 12.

@BBC

Related posts

Paris: Mu rubanza rwa Dr Munyemana Ambasaderi Johan Swinnen yavuze ko isiganwa ry’amagare ritari rikwiye kubera mu Rwanda

EDITORIAL

2018 na 2019: Abagabo 86 bishe abagore babo, na ho abagore 30 bica abagabo-RIB

Emma-marie

U bubiligi: Maître Jean Flamme yakoresheje imvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rukiko aramaganwa

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar