Tariki ya 12 Kamena 2021 Umusirikare wa Uganda yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda afite umbunda irimo amasaru n’ibindi bikoresho bya gisirikare.Aya makuru akaba yatangajwe mu itangazo Ingabo z’u Rwanda (RDF) ryashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021.
Itangazo rivuga ko ahagana mu ma saa munani n’iminota 45 (14h45), irondo ry’amanywa rya RDF ryahagaritse umusirikare w’Ingabo za Uganda (UPDF) witwa Pte Bakuru Muhuba, wari ku butaka bw’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Burera, Umurenge wa Cyanika, Akagari ka Kamanyana, umudugudu wa Majyambere.
Umusirikare wa Uganda wafashwe yari yambaye imyenda y’Igisirikare cya UPDF, akaba yari yitwaje imbunda yo mu bwoko bwa Medium Machine Gun (MMG) hamwe n’amasasu yayo, yari afite kandi indebakure “Binocular”, telefone igendanwa hamwe n’ibyangombwa biranga umusirikare.
Iryo tangazo rivuga kandi ko Igisirikare cy’u Rwanda kirimo kureba uko uwo musirikare wa Uganda yasubizwa igihugu cye.
Iriba.news@gmail.com