Urukiko Rukuru rwa Kigali rwasubitse iburanisha ry’ubujurire bw’umunyamideli Moses Turahirwa, ujurira ku gihano cy’igifungo cy’umwaka umwe yakatiwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Ukuboza 2025, ku byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Mbere, tariki 16 Gashyantare 2026, nyuma y’uko Turahirwa abwiye urukiko ko atiteguye kuburana kuko yari agikeneye umwanya uhagije wo kuganira n’umwunganizi we mushya. Yasobanuye ko yari asanzwe yunganirwa na Me Irene Bayisabe, ariko ko atakibashije gukomeza kumuburanira muri uru rubanza, bityo agasimbuzwa Me Mukeshimana Albertine.

Turahirwa yavuze ko, kubera impamvu z’uburwayi n’uko umwunganizi mushya yari amaze igihe gito amubonye, atabonye umwanya wo kwitegura neza ubujurire bwe. We n’umwunganizi we basabye urukiko ko iburanisha risubikwa kugira ngo bahabwe igihe gihagije cyo gutegura neza dosiye y’ubujurire, bafatanyije n’itsinda rishya rimwunganira mu mategeko.
Nyuma yo kumva ibisobanuro bya Turahirwa n’umwunganizi we, Ubushinjacyaha ntibwanyuranyije n’icyo cyifuzo, bwemera ko uregwa ahabwa umwanya wo kuganira n’umwunganizi we no kwitegura iburanisha.
Urukiko rwanzuye ko Turahirwa ahabwa amahirwe yo gutegura ubujurire bwe, rufata icyemezo cyo gusubika iburanisha. Urubanza ruzakomeza tariki 16 Werurwe 2026.