Image default
Abantu

Urugendo rwa Mizero ukomoka mu muryango w’abagize uruhare muri jenoside mu komora ibikomere abayirokotse

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ababyeyi ba Mizero bari abayobozi, se yari Assistant Bourgmestre, nyina ari  Directrice wa CCDFP mu cyahoze ari Komini Satinsyi ubu ni mu Karere ka Ngororero, uwo mwanya ubu wawugereranya nka Director mu karere ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage. 

Ubwo bagarukaga mu Rwanda bavuye mu cyahoze ari Zaire, aho bari barahungiye, se bahise bamufata baramufunga, akurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside. Mizero asigara avuga ko se bamurenganyije kuko atari asobanukiwe ibyo umubyeyi we azize dore ko yavutse mu 1985.

Nyuma y’igihe gito, nyina nawe bahise bamufata baramufunga, nawe azira uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aho amenye ko ababyeyi be bafungiye kugira uruhare muri Jenoside, Mizero yatangiye kubaho mu bwigunge n’ipfunwe ryo kumva ko akomoka mu muryango w’ababyeyi bakurikiranweho icyaha cya Jenoside.

Nisanze ndi uwo kurera barumuna banjye mu gihe nanjye ntari nireze, nsanga ndi kugemurira ababyeyi banjye mu gihe bakabaye banyitaho”.

Mizero yize amashuri yisumbuye Tronc commun ku kigo cy’amashuri cya EVFO Kibisabo giherereye i Nyabihu, akirinda kubwira abanyeshuri aho avuka.

Mizero Irené

Yize arihirwa na Leta kugeza arangije amashuri yisumbuye binyuze mu kigega cya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu cyitwa ‘Community Development Committee’, arangije amashuri yisumbuye, Leta yakomeje kumurihira mu ishuri rikuru ry’imari n’amabanki ryahoze ryitwa ‘SFB’  ahakura impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu icungamutungo n’ibaruramari muri 2010.

Ni iki cyatumye abohoka?

Ageze mu mwaka wa kabiri wa kaminuza, nibwo yumvise ko abohotse.

Ati “Gahunda ya ndi Umunyarwanda niyo yankuye ibuzimu iranyomora mba umuntu. Ibiganiro by’abanyeshuri b’abapentekote biga muri Kaminuza (ONAP) bihuriye k’Ubunyarwanda nibyo byanyubatse, nsubirana agaciro kanjye, none nanjye ubu mfatanya n’abandi kwiyubakira igihugu.”

Yahise atangira gutanga umusanzu wo kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, ashigiye ku buhamya bwe.

Ati “Nahise ntekereza gushinga umuryango ku bw’ishyaka n’umuhate wo gufasha urubyiruko nakerezaga ko narwo rwaba ruri mu bwigunge bukomoka ku ngaruka za Jenoside yakorewe abatutsi ‘nari ngamije kubafasha gukira ibikomere no kwiyubaka kugirango beguheranwa n’ingaruka z’amateka mabi, ahubwo biteze imbere bagire n’uruhare muguteza imbere igihugu.”

Akomeza avuga ko yashinze umuryango Mizero Care Organization, uhuriwemo n’urubyiruko rwagizweho ingaruka na Jenoside, abarokotse Jenoside, abavuka ku babyeyi bakoze Jenoside, abavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside n’abandi bahuye n’ibibazo bitandukanye byo mu miryango.

Binyuze muri uyu muryango, Mizero ni umwe mu rubyiruko rugira uruhare mu gutanga  umusanzu ukomeye mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye, ibiganiro ndetse n’ubujyanama.

Magingo aya Se wakatiwe gufungwa burundu, ufungiye muri Gereza ya Nyakiriba mu karere ka Rubavu naho  Nyina wakatiwe gufungwa imyaka 30 ufungiye muri Gereza ya Musanze, akaba asigaje imyaka itandatu ngo arangize igihano yakatiwe.

Aba babyeyi be ngo bakaba bashyigikiye ibikorwa bye byo gutanga ubuhamya ku buzima yanyuzemo ndetse na gahunda yo kwimakaza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Mizero yahawe igihembo muri 2018, kubera gufasha urubyiruko gukira ibikomere

Tariki 08 Ukuboza 2017, Mizero yahawe igihembo na Madamu Jeannette Kagame kubera uruhare rwe mu gufasha urubyiruko gukira ibikomere

Mizero Iréné avuga ko icyerekezo cya Leta y’u Rwanda cyo kwimakaza ubunyarwanda nk’ishingiro ry’ubuzima n’iterambere ry’abanyarwanda bose ndetse no kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose, kimutera ishyaka  ryo kurushaho kwigira no gufasha abandi gukira, no kuyoboka umurongo wo kubaka u Rwanda rubereye bose.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Rwamagana: Umwalimu aracyekwaho gusambanya umwana

EDITORIAL

Rutahizamu Sadio Mané yahaye igihugu akomokamo inkunga yo kurwanya COVID-19

Emma-marie

Ruhango: Umupolisi n’umuturage batemwe n’abagizi ba nabi

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar