Image default
Ubutabera

Urukiko rwakuyeho inzitizi ku igurishwa ry’umutungo w’Umuryango wa Rwigara

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rw’Ubucuruzi mu Rwanda rwatesheje agaciro ikirego cyihutirwa cyatanzwe n’uruganda rw’itabi rwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara.

Uruganda Premier Tobacco Company rwareze rusaba guhagarikisha icyamunara ya Hotel iri mu kiyovu ruvuga ko uruhushya rwatanzwe mu buryo budakurikije amategeko.

Umucamanza yanzuye ko urwo ruhushya rwatanzwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Ariko abo kwa Rwigara bemeje ko nyuma yo kutanyurwa n’icyemezo cy’urukiko bazakijuririra.

Mu cyumba cy’urukiko hagararaye abo ku ruhande rw’uruganda rw’itabi rwa Nyakwigendera Rwigara gusa. Banki y’ubucuruzi ya COGEBANK yo ntiyari ihagarariwe.

Muri urwo rubanza ikompanyi y’ubwishingizi Prime Insurance yasabiwe gusubiza miliyoni zisaga 349 na COGEBANK mu gihe yari yarishyuye iyi bank miliyoni zisaga 540 mu rubanza rwasabaga kwishyura ubwishingizi ku rupfu rwa Rwigara.

Me Henry Pierre Munyengabe wunganira iyo bank akavuga ko kuba hari ikirego cy’iremezo bitabuza icyamunara gukomeza kuko umwenda PTC ibereyemo banki yunganira utararangira.

SRC:VOA

Related posts

Umutangabuhamya yise abashinja Claude Muyahimana ababeshyi

EDITORIAL

“Ingénier cyangwa kapita ntibubaka’ Dr. Munyemana yatangaga amabwiriza yo kwica Abatutsi”

EDITORIAL

Bamwe mu barokotse Jenoside bavuga ko hari imvugo zikoreshwa mu manza zibera mu mahanga zibakomeretsa

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar