Image default
Mu mahanga

Urunturuntu hagati ya Mali n’u Bufaransa

Mali yashinje igisirikare cy’Ubufaransa “gutata” nyuma yuko gikoresheje indege nto itarimo umupilote – izwi nka drone – mu gufata amashusho, asa nk’ayerekana abasirikare bahamba imirambo hafi y’ikigo cya gisirikare Ubufaransa buherutse gusubiza mu maboko ya Mali.

Ubutegetsi bwa Mali, bwiganjemo abasirikare, bwavuze ko ayo mashusho atari ukuri, kandi ko agamije gushinja igisirikare cya Mali kwica abaturage b’abasivile.

Muri uku kwezi kwa kane ni bwo Ubufaransa bwatangaje ayo mashusho yafashwe na drone, buvuga ko yerekana abacanshuro b’Abarusiya – bakorera leta ya Mali – barimo guhamba imirambo mu mucanga hafi y’ikigo cya gisirikare cya Gossi kiri mu majyaruguru y’igihugu.

Ubufaransa bwahakanye buvuga ko nta basirikare babwo bagize uruhare mu bwicanyi kuri icyo kigo, buvuga ko ari igikorwa gishyigikiwe n’Uburusiya cyo kugerageza guharabika igisirikare cy’Ubufaransa.

Abasirikare babarirwa mu bihumbi b’Ubufaransa bamaze imyaka hafi icumi muri Mali barwanya intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira idini ya Islam.

Ubufaransa bwafashe icyemezo cyo gucyura abasirikare babwo nyuma yo kutumvikana n’abategetsi ba gisirikare ba Mali bafashe ubutegetsi mu 2021 bahiritse ubwari buriho.

Related posts

Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine

Ndahiriwe Jean Bosco

Trump na Biden: Kimwe mu biganiro mpaka bibi cyane mu mateka ya vuba y’abashaka gutegeka US

Emma-marie

Britney Spears ntiyemerewe gutwita adahawe uburenganzira

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar