Umukunzi w’Iriba News yaratwandikiye nyuma kumenyanira n’umugabo ku mbuga nkoranyambaga bakabana nk’umugore n’umugabo iminsi 7 nyuma akamubura burundu aribyo byatumye akoresha imvugo igira iti ‘Urushako rwo social media rurakanyagwa’.
Umugore w’imyaka 30 y’amavuko yatwandikiye adusaba ko ubuhamya bw’ibyamubayeho bwanyura mu Kinyamakuru Iriba News kugirango aburire uwo ariwe wese ufite inzozi zo gukura umugabo cyangwa umugore ku mbuga nkoranyambaga atazi amavu n’amavuko ye. Amazina ye yasabye ko agirwa ibanga muri iyi nkuru hagakoreshwa izina rya ‘Maliza’ .
Yagize ati “Mfite imyaka 20 namenyaniye n’umuhungu kuri facebook icyo gihe yambwiraga ko afite imyaka 25. Twakomeje kujya tuvugana kugeza ubwo dukundanye twiyemeza no kuzabana nk’umugore n’umugabo. Icyo gihe njye nabaga iwacu mu rugo mu Karere ka Kicukiro nari ndangije amashuri yisumbuye, we yambwiraga ko aba muri Amerika hamwe n’ababyeyi ndetse n’abavandimwe be.
“Yagiye kubana n’umugabo atarabona”
Twoherezanyaga amafoto buri munsi ariko nta na rimwe twigeze tuvugana kuri video iyo nabimusabaga yambwiraga ko ari kumwe n’abantu ubundi akambwira ko ari mu kazi sinigeze mbitindaho kuko nari nararangije kumukunda kandi twanavuganaga kuri telephone umwanya munini. Iyo namubazaga aho bene wabo batuye mu Rwanda ngo nzabasure yambwiraga ko abagize umuryango we bapfuye, abasigaye bakaba babana muri Amerika, ibi nabyo sinabitindagaho kuko nari nzi amateka igihugu cyacu cyanyuzemo.
Tumaranye imyaka itanu twapanze ubukwe, ariko akambwira ko atarabona ibyangombwa bimwemerera kuza mu Rwanda bityo ko ubukwe buzabera Nairobi.
Igihe cy’ubukwe cyarageze tujya muri Kenya ndi kumwe na Mama na mukuru wanjye, umukobwa wagombaga kunyambarira hamwe na musaza wanjye n’undi muntu twari twishyuye ngo azasabwe umugeni.
Amafaranga yakoreshejwe mu rugendo n’ibindi ni ayo uwo wagombaga kumbera umugabo yohereje yari yatanze n’inkwano y’ibihumbi bibiri by’amadorari.”
“Uwo nabonaga ku mafoto siwe wambereye umugabo”
Maliza yakomeje avuga ko bageze muri Kenya habura iminsi ibiri ngo ubukwe bube, asanga uwagombaga kubemera umugabo yarahageze, ariko akubitwa n’inkuba.
Ati “Ku mafoto yayonyererezaga nabonaga ari umusore muto ufite imyaka iri hagati ya 25 na 28, ariko uwo nasanze muri Kenya ni umugabo ufite nk’imyaka 45. Naramubonye ubwoba buranyica ntekereza kumubenga biranyobera, ntekereza amafaranga yaranyohererezaga ntekereza ko yari yaramaze no gutanga inkwano mpitamo guhimba ikinyoma mbeshya abo twari kumwe ko nababeshye umukunzi wanjye nari nziko ari umugabo ukuze.
Namubajije impamvu atambwije ukuri ambwira ko yari afite impungenge ko nzamubenga nuko ansaba imbabazi ndazimuha ubukwe burakomeza ariko ntitwigeze tujya gusezerana kuri ambasade nk’uko yabimbwiraga, ahubwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa, ambwira ko ari hafi kubona ibyangombwa bimwemerera kuza mu Rwanda ariho ibindi bizabera.
Twahise tubana nk’umugore n’umugabo nguma muri Kenya tumarana icyumweru, arangije ambwira ko agiye gusubira muri Amerika kunshakira ibyangombwa. Muheruka ubwo sinongeye kumubona ubu imyaka itanu irashize.
Inama ku bashaka abagabo bo kuri Internet
Maliza nyuma y’iyo minsi irindwi bamaranye batongeye no kuvugana kuri telephone no ku zindi mbuga nkoranyambaga bavuganiragaho ngo yaramubuze kuko yahise ahindura numero ya telephone, numero yindi yari yaramuhaye amubwira ko ari iy’umuvandimwe we nayo ngo yarayihamagaye uyitabye amubwira ko uwo muntu atamuzi.
“Urushako rwo kuri social media rurakanyagwa nta kindi nabona mvuga. Abagore n’abakobwa bakundanira n’abagabo kuri internet bagahita batangira gupanga ibyo kubana ndabagira inama yo gushishoza. Simvuze ko bose ari abanyamitwe, ariko bitonde bajye babanza bamenye umuntu neza bagenzure ko ibyo ababwira ari ukuri cyangwa kuko nzi abakobwa benshi bamaze kugwa mu mutego nk’uwo naguyemo.”
Magingo aya Maliza aracyaba muri Kenya, aho ababyeyi be bamushakiye ishuri akaba agiye kurangiza Kaminuza nyuma yo kurangiza amasomo akaba yiteguye kugaruka mu Rwanda.
Iriba.news@gmail.com