Tariki 22 Mutarama 2022, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro, Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, baganira ku mubano w’ibihugu byombi.
Kuri Twitter, Ibiro bya Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, byatangaje ko bagiranye “ibiganiro byuje ubwuzu, by’ingirakamaro kandi bireba kuri ejo hazaza bijyanye n’ibihangayikishije u Rwanda ndetse n’intambwe zishoboka zicyenewe mu kubyutsa umubano hagati y’u Rwanda na Uganda”.
Gen Muhoozi Kainerugaba, nawe yanditse kuri Twitter ko “icyizere ko ku bw’ubuyobozi bwa ba Perezida bacu bombi tuzashobora kubyutsa umubano wacu mwiza umaze igihe kirekire”.
Muhoozi yashimiye Perezida Kagame ko yumvise ubusabe bwe bwo gusubiza umusirikare wa Uganda, Private Ronald Arinda, ngo wari wayobeye ku butaka bw’u Rwanda ari muri gahunda ye bwite kandi nta ruhushya abifitiye.
Muhoozi yerekanye ifoto ye n’uwo musirikare wo mu mutwe wihariye, bivugwa ko yari mu Rwanda guhera mu mpera y’ukwezi kwa cumi na kumwe.
Iriba.news@gmail.com