Image default
Politike

Abarokowe n’Inkotanyi zari muri CND barashima ubutwari bwazo

Abarokowe n’ingabo zari iza RPA zabaga muri CND zishinzwe gucunga umutekano w’abanyapolitiki b’Umuryango RPF- Inkotanyi barashima ibikorwa n’ubutwari bwazo kuko zabakuye mu menyo y’abicanyi zikabagarurira icyizere cyo kubaho mu gihe bagabwaho ibitero by’aba GP n’interahamwe.

iCND (Conseil National de Développement) ari yo Ngoro Inteko Ishinga Amategeko ikoreramo kuri ubu, hari haratoranyijwe gucumbikirwa ingabo 600 za RPA zagombaga kurinda abanyapolitiki b’umuryango RPF Inkotanyi bazajya muri Guverinoma ihuriweho n’impande zombi nk’uko byari byaremejwe n’amasezerano y’Amahoro y’Arusha.

Ahitwa mu Rugando, kuri Stade Amahoro, ku Bitaro byitiriwe umwami Faisal n’utundi duce dukikije CND,  jenoside itangiye abatutsi bahatuye batangiye kwibasirwa n’ibitero by’interahamwe n’umutwe w’aba GP bari bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu. Abarokokeye aho bagereranya guhura n’ingabo za RPA nko kuzuka.

Kayumba Gerard warokokeye ku Kimihurura ati ”Hari ikintu cy’amatafari kitaruzura, ubwo ni bwo banteraga za grenade nshaka kucyihishamo biranga, ariko ku bw’amahirwe ndazamuka nkubitana na Seromba arambwira ati ugiye hehe nti ngiye kwa Ndayambaje, ati kwa Ndayambaje barabishe, mu gihe tukivuga mbona abasirikare 2 bambaye mukotanyi, batwaka ibyangombwa ariko mpita mbona ko tutagipfuye, twumva turazutse twongeye gusubirana ubuzima.”

Nyinawarwamuhungu Venantie na we warokokeye ku Kimihurura avuga ashima uburyo abasirikare bínkotanyi babakijije abicanyi.

Ati ”Ibyo batujyanaga byose twabonaga ku turi bupfe, twumvaga ko abicanyi bari bwongere kutwica, gusa ni Imana yabajyaga imbere badukura mu masasu, mu mihoro, ndasaba umuntu wese kububaha no kububahisha kandi no guhora mbasabira ku Mana, kuko twari twarapfuye.”

Na ho Kanyonga Ernestine we avuga ko jenoside yakorewe Abatutsi igitangira abasirikare n”interahamwe bari ahantu hose ku buryo kubona aho bahungira cyari ikibazo gikomeye, Gusa avuga ko baje kugira amahirwe inkotanyi zikabarokora.

Ati ”INkotanyi ziza muri CND twashakaga kujya kuzireba ariko tukabuzwa inzira kubera ko no mu muhanda inzira zihagera ntabwo zari zisobanutse.Jenoside itangiye mu masaha ashyira nka saa cyanda nibwo umusirikare yadukomangiye, tubasha kugera muri Minijust,ari naho twabonye ubutabazi bwa mbere ariko kwinjira muri CND byabaye iminisi 2 kubera ibitero byinshi by’interahamwe. Tugeze ku Gishusho tubonana n’Inkotanyi, njye nk’umukirisitu nibwo nabonye ko tubonye Imana.”

Amb Joseph Nsengimana   wari umunyapolitiki mu 1994, mu buhamya bwe avuga ko yari afitanye ibiganiro na bamwe mu banyapolitiki ba RPF Inkotanyi bari muri CND, jenoside itanyira ariho ari, akahabona ubuhungiro. Aragaragaza uburyo ingabo za RPA zatangiye kurokora abahigwaga no kwirwanaho mu bushobozi buke bari bafite icyo gihe:

Ati ”Inkotanyi zamenye ko stade itewe, zirahaguruka zijya gutabara abantu bari bahahungiye muri icyo gitondo no mu ijoro,bageze hafi 5000 ndetse n’abasirikare ba Bangaladesh, ni igikorwa cya mbere cyo gutabara abantu.Twategereje ingabo zagombaga kuva ku Mulindi zihagera ku itariki 11, zihageze zibasha kugaba igitero zifata Rebero muri iryo joro, bituma bashobora kubohora abantu i Nyamirambo no kureba abari mu mazu bakabarokora.”

Umwe mu banyapolitiki bari muri CND Tito Rutaremara, kuri ubu uyobora  Urwego Ngishwanama rw’Inarararibonye, avuga ko interahamwe n’aba GP bagitangira kugaba ibitero ku ngabo za RPA no kwica inzirakarengane, we ubwe yahamagaye ubuyobozi bw’ingabo za FAR n’ubw’ingabo z’umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda ntizagira icyo zikora:

Ati ”Naterefonnye Jacques Roger Bobo, mubaza uko byagenda mu gihe abantu bakomeza kwicwa, ambwira ko atazi uko byagenda. Hanyuma nterefona Dalaire mubaza ibyo ari byo, hanyuma arambwira ati baza Ndindiriyimana, Ndindiriyimana nawe mubajije ati baza Bagosora, Bagosora mubajije ntio ese ko mbona mwatangiye kuturasaho bimeze bite, nawe arambwira ati reka turebe uko byahagarara, mu kanya nongeye numva telefone bayikuyeho.”

Tito Rutaremara avuga ko imiyoboro ya Telefoni yerekeza ku Kimihurura imaze gukurwaho, abasirikare bari muri CND batangiye kwirwanaho cyane cyane bakagenda nijoro bajya gushakisha abahigwaga baba bakihishe hirya no hino bakabarokora babazana muri CND no mu nkengero zaho kugira ngo babacungire umutekano mbere yo kubaherekeza babahungishiriza mu bice bya Byumba.

Abaturage cyane cyane abatuye muri uyu murenge wa Kimuhurura barahamya ko batazibagirwa ubutwari bw’ingabo 600 zari mu iyi ngoro bitaga CND ubwo mu matariki ya mbere atangira umugambi wa jenoside, zabashije kuyisohokamo zikagenda zibarokora  mu gihe bari bugarijwe n’ibitero by’Aba GP n’interahamwe.

Related posts

Dr Nsanzabaganwa yatanzweho umukandida ku mwanya w’umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU

Emma-marie

Covid-19: Abayanduye ku isi bamaze kurenga miliyoni enye

Emma-marie

Mutagatifu Yohani Pawulo II wigeze gusura u Rwanda uyu munsi yari kuba yujuje imyaka 100

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar