Image default
Uncategorized

USA: Rihanna yabonye umukunzi

Umuraperi w’Umunyamerika ASAP Rocky yatangaje ko ari mu mubano w’urukundo n’umuririmbyi Rihanna.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru GQ, uyu muraperi yavuze ko Rihanna ari “urukundo rw’ubuzima bwanjye”.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko ibihuha ku kuba aba bahanzi b’ibyamamare baba barimo kureshyanya byatangiye mu ntangiriro ya 2013, ubwo uwo muraperi yashyigikiraga Rihanna mu bitaramo bizwi nka Diamonds World Tour yakoreye mu bice bitandukanye by’isi.

Yagize ati: “Birashoboka ko ari nk’umwe wihariye mu bandi bantu miliyoni. Ntekereza ko iyo ubizi uba ubizi. Ni we wa nyawe”.

ASAP Rocky Confirms He's Dating Rihanna: 'She's The One'

Bombi bagaragaye mu mashusho y’indirimbo Fashion Killa ya ASAP Rocky yasohotse mu 2013.

Kuva bagera mu rukundo, bagiye bagerageza kwirinda gufotorwa n’aba-‘paparazzi’ bari hamwe, nkuko iyo nkuru y’icyo kinyamakuru ikomeza ibivuga.

Uyu muraperi avuga ko umukunzi we “rwose” yagize uruhare mu muzingo (album) mushya we w’indirimbo, uzagaragaramo n’umuhanzi w’Umwongereza Morrissey.

Trump's Bail Offer for A$AP Rocky Rings Hollow in Sweden | Billboard |  Billboard

Mu mwaka wa 2019, ASAP Rocky – izina rye ubundi ni Rakim Mayers – yahamwe n’uburwanyi i Stockholm muri Sweden (Suède), akatirwa igihano gisubitswe cy’igifungo cy’imyaka ibiri.

Urwo rubanza rwagarutsweho mu mahanga ubwo uwari Perezida w’Amerika Donald Trump na we yaruvugagaho, avuga ko ASAP Rocky arimo kurenganywa.

Related posts

Abatangabuhamya mu rubanza rwa Claude Muhayimana bagaragaje uruhare rwe mu bitero byahitanye Abatutsi

EDITORIAL

Gicumbi: Kurarana mu cyumba kimwe ku ngimbi n’abangavu bigira ingaruka ku buzima bw’imyororokere

EDITORIAL

Itangazo ku bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar