Image default
Abantu

Uwafunguwe ku bw’imbabazi za Perezida ati “Imana yarakoze kuduha Kagame umubyeyi w’imbabazi”

Mushimiyimana Delphine w’imyaka 24 y’amavuko wari ufungiye muri Gereza ya Muhanga yafunguwe kubw’imbabazi umukuru w’Igihugu Paul Kagame aherutse guha abagore bari bafungiye icyaha cyo gukuramo inda, ibinezaneza byamurenze ati ‘Imana yarakoze kuduha Kagame umubyeyi w’imbabazi’.

Tariki 19/9/2019 nibwo Musabyimana uvuka mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi yatawe muri yombi arafungwa azira icyaha cyo gukuramo inda y’amazi atandatu. Uyu mukobwa icyo gihe wari ufite imyaka 22 yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu ajya gufungirwa muri Gereza ya Muhanga.


Mushimiyimana Delphine

Mu kiganiro yagiranye na IRIBA NEWS, Mushimiyimana yavuze ko imbabazi yahawe na Perezida Kagame atazazipfusha ubusa.

Yagize ati : “Imana yarakoze kuduha Kagame umubyeyi w’imbabazi. Imbabazi yampaye sinzazipfusha ubusa ngiye kugenda nitware neza sinzongera gukora icyaha icyo aricyo cyose kandi nzabwira bagenzi banjye ko gukuramo inda ari icyaha babyirinde.”

“Umusore twakundanaga yanteye inda aranyihakana”

Tumubajije icyatumye yihekura yavuze ko umusore wamuteye inda yamwihakanye, akabura epfo na ruguru agahitamo kuyikuramo.

Ati: “Twabikoze twese  tubishaka ariko nagiye kumubwira ko nasamye aranyamagana ambwira ko ibyo bitari birimo. Mama nawe ntiyanyumvaga, data afungiye icyaha cya jenoside[…] bandangiye ibyatsi bikuramo inda nuko ndagenda ndabyahira ndabinywa ivamo ubuyobozi burabimenya baramfunga.”

Mushimiyimana yakomeje avuga ko yageze muri Gereza ya Muhanga ababishinzwe bakamugorora, kuri ubu akaba yaragororotse. Arakomeza ati : “Muri gereza nahigiye byinshi bizamfasha mu buzima bwa buri imbere. Mama namusabye imbabazi n’abavandimwe banjye mbasaba imbabazi ubu ntashye ndi umuntu mushya.”

Uyu mukobwa avuga ko uwahoze ari umukunzi we wamuteye inda akamwihakana naramuka yongeye kumusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina atazabimwemerera, ariko kandi ngo aracyamukunda naza kumusaba ko babana akemera ko binyura mu mucyo azemera amubere umugore.

Mushimiyimana ari kumwe na mugenzi we nawe wahawe imbabazi n’umukuru w’Igihugu

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021 muri Village Urugwiro, ikaba yemerejwemo iteka rya Perezida ritanga imbabazi ku bagore icumi bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha bakoze cyo gukuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu mwaka wa 2019 Perezida Kagame yahaye  imbabazi abagororwa 52 bari bakatiwe kubera kwihekura no gukuramo inda, mu 2020 nabwo yahaye imbabazi umuntu umwe n’imbabazi rusange ku bakobwa mirongo itanu (50) bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 109, rivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Indi nkuru wasoma: https://iribanews.rw/2021/07/31/perezida-kagame-yatanze-imbabazi/

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Rwamagana:Haravugwa umugabo wasambanyije ihene

EDITORIAL

Barack Obama yagize ibyago

EDITORIAL

Rubavu: Umwe mu biyita ‘Abuzukuru ba Shitani’ yarashwe

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar