Image default
Utuntu n'utundi

Uwari yaburiwe irengero yinjiye mu itsinda ryo kumushakisha arifasha kumushaka

Umugabo wari waburiwe irengero muri Turkiya yinjiye by’impanuka mu gikorwa cyo kumushakisha, nyuma y’amasaha nibwo yamenye ko ari we nyine bari gushakisha.

Ku wa kabiri, Beyhan Mutlu yariho anywa agacupa n’inshuti ze nyuma atashye kamwerekeza mu ishyamba mu ntara ya Bursa.

Mu kumubura mu rugo, umugore we n’inshuti bahise babwira abategetsi b’aho atuye maze bohereza itsinda ryo kumushakisha.

BBC yatangaje ko Mutlu w’imyaka 50, yahuye n’abo bantu bari gushakisha umuntu yiyemeza kubafasha, nk’uko NTV ibivuga. Ariko nyuma y’amasaha bari gushaka batangiye guhamagara izina rye, maze ati: “Ndi hano.”

Umwe mu bariho bamushakisha yamushyize ku ruhande kugira ngo abimubwire neza.

Bivugwa ko yababwiye ati: “Nyabuneka ntimumpane bikomeye. Data wenyine aranyica.”

Polisi yashyize mu modoka Bwana Mutlu imujyana iwe. Ntibizwi neza niba hari amande yaciwe.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Umugore utaravukanye nyababyeyi yayishyizwemo

EDITORIAL

Abagabo bafite intanga zidafite ireme bagiriwe inama yo kunywa isupu y’inyanya

EDITORIAL

Wari uziko uturemangingo-fatizo tw’umubiri tuba dushya buri myaka irindwi ?

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar