Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, yavuze ko uyu munsi u Rwanda atari igihugu ku ikarita gusa, ahubwo ari igihugu buri wese yishimira. Yavuze kandi no ku cyorezo cya Covid-19, asaba Abaturarwanda kurushaho kwirinda cyane.
Ibi umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 4 Nyakanga 2021, umunsi u Rwanda zwizihizaho umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 27.
Perezida Kagame yagize ati: “Uyu munsi, u Rwanda ntabwo ari igihugu ku ikarita gusa. Kuri twe, bivuze igihugu buri wese yishimira, kandi kimuteye ishema, kinamukeneye. U Rwanda tubona ubu rusobanuye icyizere, rusobanura ko dufatanya, buri wese akita kuri mugenzi we.”
Ubu ni ngombwa ndetse ni ngombwa cyane” gukurikiza ingamba zo kwirinda Covid-19.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukoma mu nkokora iterambere ry’igihugu, asaba buri wese kubigira ibye akurikiza ingamba zitangwa na Minisiteri y’Ubuzima.
Yagize ati “Kurwanya no gutsinda COVID ni imwe mu nzira yo gukomeza ibikorwa byo Kwibohora. Muri iyi minsi tugiye kubona izindi nkingo zidufasha kongera ubwirinzi bw’umubiri duhereye ku barusha abandi ibyago byo kwandura COVID.” Ariko mu rwego rwo kwigira, turakora ibishoboka byose ngo twubake ubushobozi bwo gukora inkingo n’indi miti mu Rwanda. Ibi bizagabanya guhora twiringiye imiti ituruka hanze y’igihugu, itabonekera igihe cyangwa itangwa hagendewe ku zindi nyungu. Ariko birasaba igihe kandi tugomba kwihangana.”
Perezida Kagame yakomeje ati :Tugomba kumva akamaro ko kwirinda ubwacu no kurinda abandi kugira ngo igihugu cyacu kibashe gutsinda vuba iki cyorezo. Abanyarwanda dufite byinshi tugomba gukorera hamwe kandi dukwiriye kugira icyizere cy’ejo hazaza heza.”
Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziravuga ko kuva icyorezo cya COVID19 cyagera mu Rwanda, ukwezi gushize kwa Gatandatu ariko kwabaye kubi kurusha ikindi gihe, ari nayo mpamvu guverinoma ivuga ko mu gihe ingamba ziriho zitatanga umusaruro wifuzwa na Guma mu rugo ishobora kugaruka.
Imibare y’inzego z’ubuzima igaragaza ko muri Kamena igipimo cy’ubwandu cyavuye kuri 1.4% cyigera kuri 8.8%, kuko abanduye bavuye ku 27 023 tariki ya 1 bagera ku 39 047 tariki 30, bivuze ko mu minsi 30 gusa habonetse abagera ku 12 024 banduye COVID19.
Abanyarwanda bamaze gukingirwa ni 391,000 mu gihe intego ari ugukingira nibura 60% by’abaturage, ni ukuvuga abasaga miliyoni 7.8 bitarenze umwaka wa 2020.
Iriba.news@gmail.com