Image default
Politike

Uyu mwaka utangiye uzaba mwiza kurusha uwo dusoje-Perezida Kagame

Banyarwanda, Baturarwanda mwese, nshuti z’u Rwanda,

Dutangiye uyu mwaka mushya dufite icyizere ko u Rwanda rwageze kuri byinshi nubwo twahuye n’ibibazo bidasanzwe mu mwaka wa 2020.

Ibi bivuze ko dushobora gukora n’ibirenze igihe iki cyorezo kizaba kitagihari.

Isomo twakuye muri uyu mwaka ushize, ni uko iyo twitwaye neza tugashyira hamwe, ntacyaduhungabanya.

Twese tugomba gukomeza kuba maso mu mezi ari imbere mu gihe urukingo rwa COVID-19 rutaratugeraho. Kubera imbaraga zanyu, ubushake no gukunda igihugu twese dufite, uyu mwaka utangiye uzaba mwiza kurusha uwo dusoje.

Twirinde rero, buri wese yite ku bandi.

Mu by’ukuri Iri jambo ryari iryo gusoza umwaka no gutangiza undi. Naho ibindi twabivuze ubwo nabagezagaho uko igihugu gihagaze.

Jye n’umuryango wanjye, tubifurije mwese n’abanyu umwaka mushya muhire wa 2021. Uzababere uw’uburumbuke, mugire umugisha w’Imana.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rikomeje kwimakazwa mu bigo by’abikorera

EDITORIAL

Umuryango FPR Inkotanyi wasabye abadepite bawuhagarariye ‘Kurangwa n’ubumwe’

EDITORIAL

Jeanette Kagame yasabye abanyamategeko kureba niba icyaha cyo gusambanya abana kitashyirwa mu byaha bidasaza

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar