Image default
Utuntu n'utundi

Wari uziko inkari za mu gitondo hari abazogesha amenyo ?

Inkari umuntu yanyaye mu gitondo akibyuka mbere yo kugira ikintu anywa cyangwa arya hari abazikoresha mu koza amenyo zikayakesha ndetse zikavanaho ibimeze nk’umugese cyangwa amakakama.

Inkari zanyawe ‘kunyara’  mu gitondo zigira akamaro gatandukanye ku buzima bwa muntu twavuga nko koza amenyo agashiraho umwanda by’umwihariko ibimeze nk’amakakama cyangwa umugese bikunze kuyibasira.

Urubuga rwa Top sante dukesha iyi nkuru ruvuga ko ibi biterwa nuko mu nkari habamo ibyitwa ‘ammonia’ ikoreshwa mu kuvana ingese n’ibizinga ahantu cyangwa ku bintu.

Mu nkari, umuti uvura ubugumba

Inkari z’abagore bageze igihe cyo gucura  zikungahaye ku misemburo itera uburumbuke, akaba arizo bahereyeho bakora imiti ikoreshwa mu kuvura ubugumba izwi ku mazina ya Menopur na Pergonal.

Inkari kandi iyo zakozwe n’impyiko nzima zidafite inenge cyangwa ubwandu, ziroza zikanomora igikomere. kuzikaraba mu maso cyangwa umubiri wose bikiza ibiheri n’iminkanyari uruhu rugahora rushashagirana.

Urine : les couleurs qui doivent vous alerter

Si ibyo gusa kuko zifasha mu guhangana n’indwara zitandukanye zirimo kanseri zitandukanye, indwara z’uruhu nk’ise n’imyate n’amaribori, igifu, diyabete n’umwijima.

Icyitonderwa: Mbere yo gukoresha inkari nk’umuti banza ujye kwa muganga bagusuzume umenye niba inkari zawe nta busembwa zifite cyangwa se niba utarwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo imitezi, mburugu n’izindi.

@iriba.news@gmail.com

Related posts

Ukraine : Akarasisi k’abasirikare b’igitsinagore bambaye ikweto ndende kavugishije benshi-Amafoto

EDITORIAL

Vatican yatangiye iperereza ku kuntu Papa Francis yakunze ifoto y’umunyamideli kuri instagram

Emma-marie

U Bwongereza: Abareba ‘Porno’ bakomeje kwiyongera

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar