Bamwe mu bagore n’abakobwa bo mu Karere ka Nyabihu bavuga ko iyo bari mu mihango bagorwa no kubona ibikoresho by’isuku byo kwibinda kubera ibiciro bihanitse.
Ibi ni bimwe mu bigarukwaho n’abari ndetse n’abategarugore bo mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Nyabihu.
Nyiransengimana Domina wo mu Murenge wa Mukamira ni umwe mu baganiriye na IRIBA NEWS. Yagize ati “Niga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ariko iyo ndi mu mihango hari igihe nsiba ishuri kubera ko mba nabuze amafaranga yo kugura Cotex. Amafaranga 1000 ya cotex buri kwezi ni menshi ababyeyi banjye ntibayabona.”
Malizameza Sara nawe ati “Njyewe ndi umugore mfite umugabo n’abana batanu, ariko sinakwirarira ngo mvuge ko iyo ngiye mu mihango mbona ibikoresho byabugenewe byo kwibinda. Nkoresha ibitambaro cyangwa imyenda ishaje kubera ubukene.”
Ku masoko yo hirya no hino mu gihugu, ipaki ya Cotex imwe igura hagati y’amafaranga ari hagati ya 800 n’1000, ashobora no kwiyongera bitewe n’ubwoko bwazo. Hari abasanga ibyo biciro bigabanyijwe nibura bigahyirwa ku giciro kiri munsi y’amafaranga 500 babasha kuzigondera.
Mu mwaka wa 2019, ni bwo Leta y’u Rwanda yakuyeho imisoro ku nyongeragaciro (TVA) ku bicuruzwa by’isuku y’abagore n’abakobwa bari mu mihango. Icyo gihe Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), yatangaje ko ari umwanzuro wafashwe mu rwego rwo korohereza abagore n’abakobwa.
Nubwo bimeze bityo ariko, bamwe mu bacuruzi bavuniye ibiti mu matwi bituma abakenera cotex bakomeza gutaka ko zihenze.
Iriba.news@gmail.com