Image default
Amakuru

Ikibazo cy’imigenderanire hagati ya Muhanga na Gakenke cyavugutiwe umuti

Ubuyobozi bwIintara y’Amajyepfo bwatangaje ko burimo gukorana bya hafi n’izindi nzego mu gukemura ikibazo cy’imigenderanire hagati y’Akarere ka Muhanga na Gakenke mu Majyaryguru, ni nyuma y’isenyuka ry’ikiraro cya Gahira cyahuzaga Imirenge ya Rongi na Ruli.

Muri Gicurasi umwaka ushize ni bwo ikiraro cya Gahira kiri Nyabarongo cyari cyatwawe n’ibiza, hubakwa icyo abaturage bifashishaga mu buhahirane hagati y’Akarere ka Muhanga na Gakenke.

Iki nacyo cyaje gusenywa n’abagizi ba nabi mu ijoro rya tariki 25 Ukuboza 2021, abaturage batangira kwifashisha ubwato bw’ibiti bagashya mu kwambuka.

Gusa kugeza ubu, ubu bwato ntibwemewe gukora muri uyu mugenzi wa Nyabarongo nyuma y’impanuka yatwaye ubuzima bw’umuturage umwe hakarokorwa abasaga 40 bari mu bwato bubiri bwagonganye.

Abaturage baraye ku gice cya Muhanga, bavuze ko bifuza ko iki kiraro cyasanwa byihuse kuko kibafatiye runini.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yatangaje ko ubu hatekerejwe uburyo bwihuse hagamijwe kurinda ko imigenderanire yahagarara burundu. Yavuze ko hategurwa umushinga wo kuhasubiza ikiraro gikomeye.

Ikindi asaba abaturage ni ukwitwararika imigezi muri iyi minsi imvura itangiye kwiyongera.

Yavuze ibi nyuma y’aho humvikanye abishoye muri uyu mugezi nyuma y’uko ubwato bubaye buhagaritswe.

Nibura buri munsi ikiraro cya Gahira cyambukwa n’abaturage bashobora kugera ku igihumbi baba biganjemo abahahira mu isoko rya Mbuye mu murenge wa Rongi, n’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri sosiyete zikorera muri Gakenke.

SRC:RBA

Related posts

Umurongo Perezida Kagame yatanze ku kibazo cy’ ubutaka bw’abanyarwanda bahunze 1959 ntiwashyizwe mu bikorwa

Emma-marie

Rulindo: Batewe impungenge n’abanduye Coronavirus batoroka

Ndahiriwe Jean Bosco

Gatsibo: Abaturiye inkambi ya Nyabiheke babangamiwe n’insoresore z’impunzi zambura umuhisi n’umugenzi

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar