Image default
Politike

Nyaruguru ku isonga mu kwitabira gahunda ya ‘Ejo Heza’ mu Ntara ay’Amajyepfo

Abatuye mu karere ka Nyaruguru, baravuga ko kuba bagaragara mu turere twa mbere muri gahunda ya Ejo Heza babikesha gukorera ku mihigo n’andi mahirwe aka karere kabonye, yatumye abaturage babona amafaranga yo kubatunga no kwizigama.

Raporo ya 2021/2022 igaragaza ko Akarere ka Gakenke ari ko kaza imbere y’utundi mu kwesa imihigo ya Ejo Heza muri uyu mwaka ku gipimi cya 101.2 %. Mu ntara y’Amajyepfo Akarere ka Nyaruguru ni ko konyine kaza muri dutanu twa mbere, aho kari ku mwanya wa kane ku rwego rw’Igihugu.

Abatuye aka karere bahamya ko ubukangurambaga kuri iyi gahunda bwashinze imizi.

Mu karere ka Nyaruguru kandi kuri ubu abaturage bahawe amahirwe y’ibikorwa bitandukanye bakuraho amafaranga, harimo nko gukora mu mihanda irimo gukorwa no mu bindi bikorwa byiganje mu mirenge ikora ku mupaka no kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ku buryo ngo babona amafaranga yo kubatunga bakanizigamira.

Ubushakashatsi bwa gatanu ku mibereho y’ingo EICV5 bugaragaraza ko Akarere ka Nyaruguru ari aka 5 mu kugira ubukene mu baturage, buri ku kigero cya 52.4 ibishobora kumvikanisha abagatuye nk’ab’amikoro make, icyakora ngo kwizigamira no kugira ibya mirenge ntaho bihuriye.

Muri 2021/2022 aka karere kari kamaze kwinjiza mu kigega Ejo Heza milliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda, aho kabashije gukusanya asaga millioni 270.

Muri aka karere kuri ubu abaturage 32,565 bari muri Ejo Heza aho bafitemo asaga million 680 Frw.

RBA

Related posts

Mwitegure impinduka ku musoro ku mitungo itimukanwa

Ndahiriwe Jean Bosco

Perezida Kagame yanyomoje abashinja u Rwanda gukoresha ‘Pegasus’ mu kuneka

EDITORIAL

Minisitiri w’Intebe yatumijwe muri Sena

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar