Image default
Politike

Dr Richard Sezibera yahawe akazi gakomeye muri Commonwealth

Umunyarwanda Dr Richard Sezibera ni umwe mu ntumwa 4 zidasanzwe zashyizweho n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, zizazamura indangagaciro n’amahame ya Commonwealth ku Isi yose.

RBA yatangaje ko Dr Richard Sezibera azibanda ku kugera ku ntego zirambye z’iterambere (SDGs) zijyanye n’ubuzima n’imibereho myiza n’uburezi bufite ireme.

Dr Sezibera, yabaye Visi Perezida w’Inama Rusange ya OMS, anaba kandi Perezida wa Komite Nyafurika ya OMS. Yabaye mu nzego z’ubuyobozi z’Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe Inkingo, GAVI (Global Alliance for Vaccine).

Yabaye Intumwa yihariye (Special Envoy) ya Perezida Kagame mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva mu 1995 kugeza mu 1999, Umusenateri kuva mu 2016 kugera mu 2018 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Ugushyingo 2019 ari nawo mwanya w’ubuyobozi aheruka mu Rwanda.

Dr Sezibera yahagarariye u Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Argentine, Mexique na Brésil. Yabaye kandi Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, kuva mu 2011 kugeza mu 2016.

Usibye ubuyobozi na dipolomasi, yanabaye umusirikare. Amashuri ya Gisirikare yanyuzemo amenshi ni ayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri leta zitandukanye nka Rhode Island, California, Florida n’ahandi.

Dr Richard Sezibera ni umugabo w’igikwerere wavutse ku wa 5 Kamena 1964, arubatse, afite abana batanu.

iriba.news@gmail.com

Related posts

U Rwanda ntirwanyuzwe n’impamvu zatanzwe n’ u Bwongereza ku gukumira abagenzi baruvamo

Ndahiriwe Jean Bosco

Aho urubanza rwa Kabuga ruzabera hamenyekanye

Emma-marie

Min. Dr Bizimana yasabye Abanyarwanda kudaceceka imbere y’abasebya Igihugu n’ubuyobozi bwacyo

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar