Umugore wo muri Zambiya yagiye kurega umukunzi we mu rukiko kuko yatinze kumurongora dore ko amaze imyaka umunani amutegereje nyuma y’isezerano bagiranye.
Getrude Ngoma w’imyaka 26, atuye ahitwa Ndola mu karere ka Copperbelt, yabwiye urukiko rw’ibanze ko Herbert Salaliki w’imyaka 28, amutegereje imyaka umunani ataramurongora nk’uko yabimusezeranyije.
Ikinyamakuru Sunday Times cyatangaje ko aba bombi babyaranye umwana, ariko ngo umugore yatagereje ko umugabo amushyira mu rugo ngo babane nk’umugore we araheba.
Getrude avuga ko n’ubwo uyu mugabo yamukoye batigeze na rimwe babana nk’umugore n’umugabo, agashinja Salaliki ko akundana n’undi mugore.
Yagize ati “Yakomeje gutinza ibintu ari nayo mpamvu naje kumurega kuko nkeneye kumenya ejo hazaza hanjye na we”.
Mu kwiregura, bivugwa ko Salaliki yavuze ko yashaka gutwara uwo mukunzi we ariko abura amikoro. Yongeyeho kandi ko atari akivugana nuwo mugore ngo kuko atakimwitaho.
Umucamanza yaravuze ko uyu mugabo aregwa icyaha cyo kwica amasezerano yagiranye n’umukunzi we, ariko kandi ngo urukiko ntirushobora kubumvikanisha kuko batigeze babana na rimwe nk’umugore n’umugabo, uretse inkwano yatanzwe gusa.
Iriba.news@gmail.com