Image default
Utuntu n'utundi

U Bufaransa: Umugabo yafuhiye uruhinja rwe rw’amezi atanu arwicisha inkoni

Urukiko rw’ahitwa Val-de-Marne rwakatiye igifungo cy’imyaka 11 umugabo wafuhiye umwana we w’uruhinja akamwicisha inkoni, amushinja ko ivuka rye ryamubujije ibyishimo.

Muri Mata 2017 nibwo uyu mugabo utatangajwe amazina yakubise umwana we w’uruhinja rw’amezi atanu, ubwo bari bari kwa sekuru ‘Iwabo w’uyu mugabo’ muri komine ya Alfortville. Icyaha cyo kwica akaba yagihamijwe n’urukiko kuri uyu wa 15 Kamena 2020.

Ikinyamakuru ‘Le Parisien’ cyanditse ko mu kwiregura kwe, uyu mugabo w’imyaka 22 y’amavuko yavuze ko atigeze yishimira gutwita k’umukunzi we ndetse ngo naho abyariye yabonaga ko uru ruhinja rwaje kumubuza ibyishimo n’ibihe byiza yagiranaga n’umukunzi we. Yemereye urukiko ko gukubita umwana we kugeza apfuye yabitewe n’umujinya.

Iperereza ryatahuye ko uyu mugabo yari yaranakoreye ihohoterwa ryo ku mubiri uyu mwana we muri Gashyantare 2017 mbere yo kumwicisha inkoni.

Iperereza kandi ryagaragaje ko ibyo uyu mugabo yakoreraga umwana we, umugore we nta ruhare yabigiragamo. Urukiko rw’ibanze rukaba rwari rwabanje kumukatira igifungo cy’imyaka 30 arajurira akatirwa gufungwa imyaka 11.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Umugabo yaciwe muri resitora kubera kurya byinshi agateza igihombo

Emma-Marie

Ibintu 10 byagufasha gutegura CV yawe neza

Emma-Marie

Ukuri ku byabaye i Sodoma na Gomora kuragenda kumenyekana

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar