Ku mbuga nkoranyambaga n’ibitangazamukuru bitandukanye hirya no hino ku isi haracicikana inkuru n’amashusho y’umwana w’imyaka itanu ukomoka mu gihugu cya Maroc witabye Imana nyuma y’uko avanywe mu mwobo wa metero 32 z’ubujyakuzimu yari amazemo iminsi ine ishyira itanu hageragezwa uburyo yabona ubutabazi.
Ku munsi w’ejo hashize taliki ya 5 Gashyantare ni bwo itsinda ry’abatabazi babashije gutabara Rayan Awram w’imyaka itanu wari waguye mu cyobo kirekire cy’iriba ryakamye, nyuma y’iminsi ine ishyira itanu bari bamaze muri icyo gikorwa kigoranye cyo gutabara ubuzima bw’uwo mwana.
Uyu mwana mu buryo bw’impanuka yaguye muri uwo mwobo ku gicamunsi cyo kuwa kabiri taliki ya mbere Gashyantare. Kuva ubwo ibikorwa byo kumutabara no kumuvana muri uwo mwobo byahise bitangira ariko byaragoranye cyane bitewe n’imiterere y’uwo mwobo kugeza ubwo byatwaye hafi iminsi itanu yose umwana atarabasha kugerwaho ngo atabarwe. Abatabazi ntibashoboraga kumugeraho bitewe n’ukuntu umwobo wari ufunganye ndetse n’igitaka cyoroshye cy’ahabereye iyo mpanuka gusa bifashishije imigozi iriho camera ifata amafusho babashaga kubona umwana ari muzima kuri metero 32 z’ubujyakuzimu ariko bakabura uburyo bamugeraho.
Uko iminsi yagendaga ishira niko inkuru zakomezaga gucicikana hirya no hino, uburyo bwose bakoreshaga bashakaga kubanza kwagura uwo mwobo ariko ku rundi ruhande itaka n’ibinonko bimanuka ku nkuta z’umwobo byari kurushaho kubangamira uwo mwana ku buryo byajyaga kumuvira gupfira mu mwobo kandi uko ujya hasi niko umwobo warushagaho gufungana. Abatabazi bahisemo kohereza ibyo kurya, amazi ndetse n’umwuka mwiza wo guhumeka [oxygen] ngo ubuzima bw’umwana bukomeze kubungwabungwa.
Kera kabaye nibwo bungutse igitekerezo cyo gucukura undi mwobo ureshya n’uwo ku ruhande maze bageze ku burebure umwana yahezeho bacukura intambike babona kumugeraho agihumeka.
Ibyishimo byari byose ku baturage bo mu gace ka Ighrane mu majyaruguru ya Maroc ahari habereye iyo mpanuka bari baje kureba ibikorwa byo gutabara Rayan Awram, bati “Allahu akbar Muhammad rasulullah Allahu akbar [Imana ni yo nkuru Muhammad akaba intumwa yayo]” nyamara ariko ni ibyishomo bitamaze igihe kinini kuko nyuma y’igihe gito agejejwe kwa muganga, itangazo riturutse mu biro by’umwami wa Maroc Muhammed VI ryaje riviga ko Rayan Awram yitabye Imana.
N’ubwo bwose itsinda ry’abatabazi ryari ryabashije kumuvana muri uwobo ariko kubera ibikomere byinshi Rayan yari yagize, yitabye Imana nyuma yo kugezwa kwa muganga kuri uyu wa gatandatu taliki ya gatanu Gashyantare 2022.
Se w’umwana yatangaje ko kuva umwana we yagwa muri uwo mwobo kugeza avanwemo atarabasha kugoheka ngo abe byibuza yanafatanya amaso asinzire. Ni inkuru kandi yateye ubwoba kandi ivugisha ababyeyi benshi hirya no hino ku isi.
Musinga C.