Image default
Abantu

Ndimbati ari mu maboko ya RIB

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yatawe muri yombi kuri uyu wa 10 Werurwe 2022.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yamirije aya makuru IGIHE ati “RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w’imyaka 51 acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.”

Yavuze ko Ndimbati ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hagikomeje iperereza kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ndimbati yatawe muri yombi nyuma y’amakuru amaze iminsi aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore uhamya ko yabyaranye na we impanga n’uyu mugabo ariko akaba yaranze kwita ku nshingano zo kurera abo bana.

Uyu mukobwa avuga ko yasambanyijwe na Ndimbati yabanje kumusindisha ndetse icyo gihe yari atarageza imyaka y’ubukure.

Ndimbati yubatse izina muri Sinema Nyarwanda, by’umwihariko akaba azwi muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava.

Related posts

Umugore wafunzwe imyaka 20 ashinjwa kwica abana be yagizwe umwere

EDITORIAL

Gatsibo:Umubyeyi w’umwana wasambanyijwe n’umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri ‘ntiyizeye ubutabera’

Ndahiriwe Jean Bosco

Mbappé yasabye ko urugomo mu Bufaransa ruhagarara

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar