Image default
Abantu

Ndimbati ari mu maboko ya RIB

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yatawe muri yombi kuri uyu wa 10 Werurwe 2022.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yamirije aya makuru IGIHE ati “RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w’imyaka 51 acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.”

Yavuze ko Ndimbati ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hagikomeje iperereza kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ndimbati yatawe muri yombi nyuma y’amakuru amaze iminsi aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore uhamya ko yabyaranye na we impanga n’uyu mugabo ariko akaba yaranze kwita ku nshingano zo kurera abo bana.

Uyu mukobwa avuga ko yasambanyijwe na Ndimbati yabanje kumusindisha ndetse icyo gihe yari atarageza imyaka y’ubukure.

Ndimbati yubatse izina muri Sinema Nyarwanda, by’umwihariko akaba azwi muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava.

Related posts

Nsengimana Théoneste nyiri Umubavu TV ari mu maboko ya RIB

EDITORIAL

Ngoma: Ucyekwaho kwigabiza ishyamba rya Leta agahingamo ibigori ari mu maboko ya Polisi

EDITORIAL

Prof. Kigabo Thomas yitabye Imana

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar