Abanyarwandakazi b’ingeri zitandukanye by’umwihariko abafashijwe na gahunda ya VUP (Vision 2020 Umurenge Programme)bavuga ko yabahinduriye amateka abacaga inshuro bagahinduka ba rwiyemezamirimo.
Gahunda ya VUP ni imwe muri gahunda zashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu mwaka wa 2008 hagamijwe kurandura ubukene bukabije bitarenze umwaka wa 2024. Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda ni abanyarwanda b’ingeri zitandukanye barimo urubyiruko ndetse, abafite ubumuga, abatishoboye bafite imbaraga zo gukora hamwe n’abasheshe akanguhe.
Inkuru yacu iribanda ku banyarwandakazi (Abagore n’abakobwa) bo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bafashijwe na VUP mu nkingi zayo zitandukanye. Abo twaganiriye ni abo mu Turere twa Nyamashake, Gisagara, Gatsibo, Gasabo na Musanze bavuga ko bari babayeho nabi kubera ubukene, ariko nyuma yo kuba abagenerwabikorwa ba VUP imibereho ikaba yarahindutse ndetse bamwe babaye ba rwiyemezamirimo bo ku rwego ruciriritse.
“Ndi umupfakazi wari utunzwe no guca inshuro none ubu ndi rwiyemezamirimo”
Munganyinka Domina wo mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Macuba, avuga ko mu mwaka wa 2016 aribwo yashyizwe mu bagenerwabikorwa ba VUP muri gahunda y’inguzanyo ziciriritse, ahita atangirira ku mushinga wo gucuruza ibitoki.
Yagize ati “Ndi umupfakazi ufite abana bane. Mbere yo kuba umugenerwabikorwa wa VUP nari ntunzwe no guca inshuro mu baturage kugirango mbone icyo gutunga abana. Mu mwaka wa 2016 nibwo imibereho yanjye yahindutse kubera inguzanyo ya 120.000FRW nafashe muri VUP ngahita nyashora mu gucuruza ibitoki by’imineke. Uyu munsi maze kugera ku rwego rushimishije kuko inguzanyo narangije kuyishyura.”
Abanyarwandakazi bakora imirimo y’amaboko muri VUP bavuga ko yabahinduriye imibereho
Yakomeje ati “Natangiye njya mu ngo z’abaturage nkarangura igitoki kimwe kimwe, ariko uyu munsi mfite iseta izwi, abaturage nibo bikorera ibitoki bakabinzanira nkabirangura narangiza nkabipakira imodoka nkajya kubicuruza za Rusizi, mfite n’inzozi zo kujya mbijyanya i Kigali kuko maze kugira igishoro gifatika.”
Munganyinka avuga ko nyuma yo gukoresha neza inguzanyo iciriritse yahawe muri VUP, yamaze kuyishyura aguza 500,000FRW muri Sacco, nayo arayishyura none ageze ku gishora cya miliyoni ebyiri.
Yakomeje agira ati “Ubu mfite abakozi batatu nkoresha, iwanjye narahasukuye, noroye inka imwe n’ingurube eshatu byose mbikesha VUP.”
Kuradusenge Grace wo mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara, avuga ko imibereho ye ari myiza nyuma gufashwa kwiga imyuga iciriritse na VUP.
Yabwiye IRIBA News ati “Mu 2015 ngeze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye natewe inda biba ngombwa ko mva mu ishuri nkajya kubyara no kurera umwana wanjye. Numvaga inzozi nari mfite zo kwiga nkazafasha iwacu kuva mu bukene zirangiriye aho, ariko siko byagenze kuko mu mwaka wa 2018 bantoranyije mu bagenerwabikorwa ba VUP bazishyurirwa bakiga imyuga.”
Abarangije kwiga bahabwa ibikoresho bizabafasha kujya ku isoko ry’umurimo
Yarakomeje ati “Nahisemo kwiga umwuga wo kudoda niga umwaka wose ndangije bampa imashini ubu ndi umudozi ukomeye nsigaye mbona n’ibiraka byo kudoda imyenda y’abanyeshuri, ubu naguze izindi mashini ashatu mfite abakozi nkoresha kuko iyo ibiraka byabaye byinshi sinabikora njyenyine. Muri make VUP yampinduriye imibereho bikomeye.”
Uwararaga aho bwije afite inzu igezweho yakuye muri VUP
Mukansanga Annociate, akomoka mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Murambi, akaba yaragiye gupagasa mu Karere ka Gatsibo, magingo aya atuye mu Murenge wa Gitoki, ari naho yafashirijwe na VUP.
Yaratubwiye ati “Nari mbayeho nabi nirirwa nca inshuro bwakwira nkajya kurara aho bwije n’abana batatu. Mu mwaka wa 2017 nagize amahirwe bashyira mu bagenerwabikorwa ba VUP bakora imirimo y’amaboko nuko ntangira gukora bakaduhemba amafaranga 1000 ku munsi. Nahereye kuri aya mafaranga ntangira kujya nkodesha imirima ngahinga ibigori ndetse na soya byakwera nkagurisha ibisigaye bikadutunga mu rugo. Narakomeje ndakora muri VUP hashize imyaka umwaka nigurira isambu mu mafaranga agera mu bihumbi 800 nari nagurishije ibigori.”
Yarakomeje ati “Nakomeje gukora muri VUP mba no mu kimina nuko rimwe mfashe ibihumbi 200 n’inzu mpita nguramo amabati, abo twakoranaga bampa umuganda wo kubumba amatafari no gusiza ikibanza, ubu nujuje inzu yanjye igezweho y’amabati 30, mfite inka imwe kandi mbayeho neza byose mbikesha VUP.”
Icyitegetse louise wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze yaratubwiye ati “Mu mwaka wa 2018 nari maze igihe kirekire nkora akazi ko mu rugo nkorera amafaranga y’intica ntikize nuko rimwe naraje gusura iwacu nuko njya mu nteko y’abaturage mudugudu aza kubaza niba hari urubyiruko rwo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe rwifuza kwiga imyuga nzamura akaboko baranyandika. Nize ibijyanye no gusuka imisatsi k ubuntu ndangije baduha ibikoresho byo gusinga salon nuko ndatangira. Ubu mfite salon yanjye bwite nkoresha abakozi babiri kandi rwose mbona bigenda.”
Urubyiruko iyo rurangije kwiga imyuga ruhabwa ibikoresho birimo n’imashini
Mukandagijimana Marie wo mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo, avuga ko atarahabwa inka muri VUP yahingaga ntiyeze. Ati “Narahingaga bikarumba kubera kubura ifumbire, ariko uyu munsi nyuma y’imyaka icumbi bampaye inka imwe zimaze kuba eshatu hari niyo nituye kandi ndahinga nkeza nkanywa amata ngaha n’abaturanyi.”
“Leta ntizahwema gufasha abaturage kuva mu bukene”
Mu 2000, abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene mu Rwanda bari 60,29% ariko kubera gahunda zitandukanye zigamije gukura abaturage mu bukene bukabije mu 2020 bari bageze kuri 38,2%.
Gahunda ya VUP yatangiye mu mwaka wa 2008 itangirana ingengo y’imari ya miliyari imwe na miliyoni 58 mu mirenge 30, ni ukuvuga umurenge umwe muri buri karere. Gusa uko imyaka yagiye ishira ni ko yakomeje kwaguka igera no mu yindi mirenge ndetse n’ingengo y’imari irongerwa aho kuri ubu igeze kuri miliyari 70 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.
Mu nkingi 3 z’ingenzi ziri muri VUP, gahunda y’inkunga y’ingoboka ni yo yonyine imaze kugera mu mirenge yose yo mu gihugu uko ari 416, mu gihe gahunda y’inguzanyo ziciriritse n’imirimo y’amaboko zo zimaze kugera mu mirenge isaga 300 kandi na bwo 70% by’abagenerwabikorwa bujuje ibisabwa ni bo babona akazi muri gahunda y’imirimo y’amaboko kubera ingengo y’imari idahagije.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera abatishoboye muri LODA Gatsinzi Justin yabwiye IRIBA NEWS ko muri gahunda zijyanye no guha abaturage batishoboye FRW ngo bakore imyuga bikure mu bukene, ku isonga hitabwaho abagore n’urubyiruko.
Yagize ati “Abagore n’urubyiruko bitabwaho cyane mbere y’abandi kuko murabizi ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu, gufasha umugore ni ugufasha umuryango wose.”
Mu myaka 12 ishize gahunda ya VUP itangiye, Guverinoma y’u Rwanda imaze gukuba incuro zisaga 65 ingengo y’imari igenera gahunda iyi gahunda. Icyakora ntabwo abagenerwabikorwa b’iyi gahunda irabageraho bose 100% kubera ingengo y’imari idahagije.
Emma-Marie Umurerwa
emmadukunda@gmail.com