Image default
Abantu

Bamporiki Edouard ari mu maboko ya RIB

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko ruri gukora iperereza kuri  Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, akaba  akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.

1996 – 2021 : Imyaka 25 irashize u Rwanda ruganura urumuri rw'ubumwe - Kigali Today

Ku gicamunsi cyo ku itariki 5 Gicurasi 2022, RIB yanditse ku rukuta rwayo rwa Twitter iti “Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.”

Ubutumwa bwa RIB bwanditswe nyuma y’uko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bitangarije ko Bamporiki Edouard yahagaritswe ku mirimo.

Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, mu mwaka wa 2013 yatorewe kuba intumwa ya rubanda, mu 2019 yagizwe Umutahira w’itorero ry’igihugu, nyuma aza kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco ari naho yakoraga kugeza magingo aya atabwa muri yombi.

iriba.news@gmail.com

Related posts

”Spider-Man” yizihije isabukuru y’imyaka 60 yurira igorofa y’inzu 48

EDITORIAL

Nyarugenge: Haravugwa umugore waturutse mu ‘Bubiligi’ ufite imyifatire idasanzwe

EDITORIAL

Emma Coronel Aispuro: Kuzamuka no kugwa k’umugore w’umwami w’ibiyobyabwenge

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar