Urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Ginkongoro, kuri uyu wa mbere taliki 7 Nyakanga 2022 rwakomeje mu Rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa, aho yatangiye guhatwa ibibazo n’Urukiko ndetse n’abunganira abaregera indishyi.
Uyu mugabo w’imyaka 78 y’amavuko yabajijwe na Perezida w’Urukiko niba bariyeri zari zarashyizwe hirya no hino zitarabuzaga Abatutsi guhunga, undi asubiza ko kuri bariyeri hatarebwaga ubwoko, ahubwo harebwaga ibyitso bya FPR.
Abajijwe ku bwicanyi bwahitanye Abatutsi basaga ibihumbi i Murambi aho yari yarabasabye guhungira ngo barindwe hakaba hari no mu marembo y’ahari ibiro bye, Bucyibaruta yavuze ko iby’ubwo bwicanyi yabimenye nyuma.
Bucyibaruta ati “Icyo twarebaga ni abakoranaga/ibyitso bya FPR kuko habagamo n’abahutu[…]ariko abatutsi bacaga kuri bariyeri bashoboraga guhura n’ ibibazo bakicwa, ariko siyo yari intego ya bariyeri, kwari ugukumira abacengezi ba FPR.
Perezida: Wari uzi ko bahicira (kuri bariyeri) abatutsi?
Bucyibaruta: Mbere sinari mbizi.
Perezida: Umugore wawe ava mu burasirazuba aza gikongoro nta bwoba wari ufite ubwoba ko yicwa?
Bucyibaruta: Numvaga ko yatambuka aterekanye irangamuntu cyangwa akabasha kuvugisha abari kuri bariyeri agatambuka. Ariko buri wese ntiyari afite aba gendarmes bamuherekeza.
Perezida: Abatusi bashoboraga guhura n’ibibazo?
Bucyibaruta: Yego ndabyumva.
Perezida: None se ntiwumva ko za bariyeri zari ikibazo ku batutsi?
Bucyibaruta: Yego, ariko jyewe sinashoboraga gukuraho za bariyeri zashyizweho na MINADEF. Gusa navuze ko bikorwa muri gahunda. si jyewe wari wazanye icyo gitekerezo, iyo mbikora wumva bari kumfata bate? icyitso cy inkoranyi.
Perezida: Ese wabwiye ba borugumesitiri kuguha raporo y ‘ibibera muri komine?
Bucyibaruta: Mu nama buri burugumesitiri yahawe ijambo ryo kuvuga ibibera iwe.
Perezida: Byari bimeze bite?
Bucyibaruta: Byari bikomeye kuko hari udutsiko tw’abaturage ahantu henshi, udutsiko (impunzi) tuba twinshi ku buryo byabarenze, ariyo mpamvu nahamagaye abayobozi ba za kiiziya na gendarmerie kugira ngo dushakire hamwe igisubizo.
Perezida: Uravuga Bizimungu wari urwaye, aba gendarmes batari beza, ba borugumesitir, utekereza ko bazagufasha?
Bucyibaruta: Ubwa mbere numvaga nta kibazo.
Perezida: Ese wemera ko guhuriza abatutsi hamwe byari ukorohereza abashakaga kubica kubicira rimwe?
Bucyibaruta: Ibyo twakoze niko n’ahandi mu bihugu bigenda na hano muri France iyo habaye catastrophe abantu babashyira hamwe ngo babashe kubafashiriza hamwe. Cyari ikibazo cya management, ariko nitwabikoze tugamije Kubica.
Perezida: Wagiye imurambi kangahe?
Bucyibaruta:Tariki 15 Mata, niwo munsi wonyine nahagiye impunzi zansabya kuzisura ngo tuvuge ku bibazo zifite.
Perezida: Wumvaga inshuro imwe ihagije? Wari ugiye kuhakora iki? Kubuza abatusi kubangamira abaturage?
Bucyibaruta: Oya bambwiye ibibazo byabo mbabwira ko buri kibazo, nk’ibiryo nta gisubizo gihari ako kanya ko ngiye gusaba ubufasha.
Abunganira abaregera indishyi: Ese ni ryari wamenye ko ibiri kuba bikomeye?
Bucyibaruta: Byaje gake gake? nkimara kumva amakuru y’indege, jyewe n’abandi banyarwanda cyangwa abatutsi twumvaga ko ibintu bizagenda nabi, bitewe n’ibibazo byari mu mashyaka ariko sinarinzi ko bizagera aho yageze.
Nkimara kumva abantu bishwe i kigali nabwo nagize ubwoba mbona ko ibikorwa byo kwica abatutsi bitangiye kuvugwa kuri RTLM, nabyo byanteye ubwoba.
Abunganira abaregera indishyi: Ese kuri wowe kwica gikongoro byatangiye ryari?
Bucyibaruta: Hari ubwicanyi bwatangiye muri muko, gasarenda le 7 mata, ariko bwari budakabije, ubwicanyi bukomeye bwabaye tariki 14-15 Mata i kibeho, ubundi ni ukuva tariki 21 Mata.
Abunganira abaregera indishyi: Ese kuva tariki ya 8 byagiye bizamuka gahoro gahoro?
Bucyibaruta: Habanje kubaho gutwika amazu cyane ariko kwica abantu byatangiye tariki 21 Mata.
Abunganira abaregera indishyi: Inzu zishya warazibonaga?
Bucyibaruta: Yego.
Abunganira abaregera indishyi: Ese kuva mu nama ya tariki 11, ntiwari ufite ishusho y’aho ibintu bijya?
Bucyibaruta: Hari amakuru namenyaga n’ayo ntarikumenya, jyewe namenyaga ibyavuzwe n’aba prefet mu nama, mu gusohoka sinahuye n’abantu benshi.
Abunganira abaregera indishyi: Ntiwari uzi ibivugwa na RTLM?
Bucyibaruta ati ‘Kuri bariyeri harebwa ibyitso bya FPR ntiharebwaga Abatutsi”
Bucyibaruta: Yego narabyumvaga.
Abunganira abaregera indishyi : Kuva gikongoro-kigali, amasaha arenga 2 ntacyo wumvaga?
Bucyibaruta: Amasaha 2 yararengaga kubera za bariyeri gufungura byaratinze.
Abunganira abaregera indishyi: Ese waciye kuri zingahe?
Bucyibaruta: Sinzibuka umubare, gusa ntizari nyinshi.
Abunganira abaregera indishyi: Wabonye abatutsi bazicirwaho?
Bucyibaruta: Oya aho ku muhanda ntabyo nabonye, ahubwo i kigali nyabugogo mvuye mu nama nabonye ko hari urubyiruko rwambaye sivil, abandi bambaye bivanze na gisirikare, mbona abantu bataka abantu bari muri camionette babajyana muri rigole kubica, na officier wa gendarmerie wari uhari arasohoka arababuza.
Abunganira abaregera indishyi: Ese ni ryari wasabye aba gendarme bakurinda?
Bucyibaruta: Sinibuka itariki ariko ni nyuma ya tariki 6.
Abunganira abaregera indishyi: Abo ba gendarme wari ubazi?
Bucyibaruta: Oya kuko barasimburanaga bitewe na gahunda ya gendarmerie.
Abunganira abaregera indishyi: Aba gendarme utazi warabizeraga ukabarindisha na famille yawe?
Bucyibaruta: Nabahabwaga nk’abandi bose dukorana, sinirirwa nibaza niba nabizera cyangwa ntabizera kuko ibyo biterwa.
Abunganira abaregera indishyi : Wavugaga ko ufite ubwoba ku mugore wawe w’ umututsi, ukamusigira aba gendarme utazi n ibyavugwaga na RTLM ukumva ugiye nta bwoba?
Bucyibaruta: Sinigeze nibaza icyo kibazo kuko nabahabwaga na komanda, ubwo byari kumubazwa. Gutekereza ibyo ni ukujya kure, niba bampaye umu gendarme umperekeza undi akaguma mu rugo, numvaga bimpagije.
Abunganira abaregera indishyi: Ese umaze kumenya ibya Sebuhura, waciye inyuma chef we, wagumanye icyizere?
Bucyibaruta: Navuga ko natangiye gukeka ibya sebuhura nyuma, ntabwo muri Mata nabikekaga.
Abunganira abaregera indishyi :Tariki 12 Mata, Pascal Habufite agusura ku gikongoro, mwaganiriye umubwira ko hari ikibazo cya Majoro Bizimungu n’umwungirije wo mu majyaruguru, Capt Sebuhura wakomeje kumwizera?
Bucyibaruta: Navuze ko gukeka byahozeho ariko nta bimenyetso bifatika.
Abunganira abaregera indishyi: Nagira ngo utubwire niba utari uzi Pasteur Munyarubuga.
Bucyibaruta: Ntawe nzi.
Abunganira abaregera indishyi: Hari ubuhamya bwinshi twumvise ku buryo bigoye kumva ko prefet atari azi pasteur Faustin Munyarubuga, umuntu wari uzwicyane. Nagira ngo nkubaze impamvu ukomeza gutsimbarara ko utamuzi?
Bucyibaruta: Nababwiye ko muri gikongoro hari ba pasteurs benshi, bose sinabamenya kereka ababashije kuza kundeba mu rugo cyangwa mu biro ku kibazo runaka, ariko uwo ntawe nzi.
Abunganira abaregera indishyi: Itorero yayoboraga yari muri metero 300 y’iwawe?
Bucyibaruta: Birashoboka ko eglise pentecote yari hafi, ariko iyo navaga ku kazi naratahaga gake nkasura imiryango y’inshuti, abandi tugasuhuzanya mu noki ariko sininjiraga mu nzu zose duturanye.
hari n’abatangabuhamya hano bavuze ko bari batuye hafi y’iwanjye ariko batazi iwanjye ntazi iwabo.
Abunganira abaregera indishyi: Ese wamenye ko hari impunzi zari zahungiye iwe?
Bucyibaruta: Ni bourg wambwiye ko i Sumba hahungiye abantu
Abunganira abaregera indishyi: Wavuze ko gahunda yo guhuriza impunzi hamwe byari ibisanzwe ko bikorwa no muri france, … ?
Bucyibaruta: Yego.
Abunganira abaregera indishyi : Ok, none iyo bigenze bityo ninde responsable? Bourgumestre cyangwa prefet,
Bucyibaruta: Biterwa.
Abunganira abaregera indishyi: Urumva ko dushaka uyu munsi kureba uruhare rwawe?
Bucyibaruta: Niba mushaka uruhare rwanjye sinababuza, niyo mpamvu nanjye ndi hano ngo mbasobanurire
Abunganira abaregera indishyi: Tariki 7 Mata si ugutwika gusa baricaga. Muko musebeya, … wakoze iki ako kanya?
Bucyibaruta: Nababwiye ko ubwicanyi muri muko na mudasomwa, narabimenye, ariko hari ibyo ntamenyaga.
Abunganira abaregera indishyi: I kibeho, tariki 14 hishwe abagera ku bihumbi 10. Umaze kubimenya wakoze iki?
Bucyibaruta: Sinabaruye abishwe, nababwiye ko bari benshi kandi icyo nari mbashije gukora ni ugusaba aba gendarmes mu kurinda sites, niba hari ibitaragenze neza mu kurinda impunzi, ntacyo nari kubikoraho kuko nta zindi mbaraga zo kwitabaza nari mfite.
Abunganira abaregera indishyi: Hanyuma uhita ufata icyemezo cyo gukusanya abantu i murambi, ntiwatinyaga ko nabo bazicwa?
Bucyibaruta: Oya, sinigeze mbikora ngamije kubica n’iyo baza kuba bari ahandi hatari i murambi, abashaka kubica bari Kubica, ariko twafunguye i murambi kugira ngo tubafashirize hamw.
Abunganira abaregera indishyi: Ntiwumvaga ko bizamera nka kibeho?
Bucyibaruta: Oya ibyo murashaka kubintsindagiramo ariko siko biri.
Abunganira abaregera indishyi : Wagiye i kigali, umenya amakuru, uca kuri za bariyeri, uca mu mijyi inyuranye irimo za bariyeri, nta bantu bahiciwe wabonye, cyangwa ngo ubone abantu bafite ubuhiri, imihoro,…?
Bucyibaruta: Ibyo nabibabwiye reka mbisubiremo, njya i kigali nta bariyeri nyinshi zari zihari, n’aho twazisangaga barafunguraga ngahita kuko babazaga umu gendarme uwo ndiwe bagafungura.
Me Gisagara: Ese hari abantu ba FPR bafatiwe kuri bariyeri uretse abatutsi gusa basanzwe?
Bucyibaruta: Jyewe ubwanjye ntabo bambwiye,ariko nubwo nta bafashwe ntibivuze ko batari bahari
Me Gisagara: Kuva tariki 13 Mata mwagumijeho bariyeri n’ibibazo byateye nta musirikare wa FPR mwahafatiye?
Bucyibaruta: Nababwiye ko bariyeri zari ingamba z’umutekano zafashwe mu ntambara igihugu cyarimo, gusa twe abayobozi twatangaga amabwiriza yo kutahakorera ibyaha, ubundi byari ibwiriza za Minadef.
Me Gisagara: Ntabwo watekereje gusaba ko zivaho kuko icyo zashyiriweho kitabaye?
Bucyibaruta: ….Bashoboraga gufatwa umwanya wose, bari bafari ni ubwo batafatwaga, jyewe sinashoboraga gukuraho ikintu cyashyizwehona Minadef.
Me Gisagara: Ariko mu nyurabwenge yawe, ubonye ko ‘risque’ ya ‘infiltration’ ari nke kurusha kwica abatutsi, ntiwasaba kuvanaho izo bariyeri?
Bucyibaruta: Niba MINADEF ishyizeho ibwiriza, mu ntambara, jyewe nkiha kuzivanaho, byari kuba nk’aho jyewe nshaka ko aba ‘rebelles’ binjira nanjye nari mfite ubwo bwoba, ariko narikuba nishyize mu kagozi.
Me Gisagara: Ese uremera ko kuva tariki 18 -21 ntacyo wakoze kugira ngo ufashe abicwaga kandi uzi ko bari mu kaga? Ni iki wakoze? Ko wabwiye president ikibazo gihari wakoze iki?
Bucyibaruta: Namubwiye ibintu 2, ko nta ba gendarmes bahagije dufite barinda impunzi, icya kabiri ko kuvuga ngo impunzi zitahe iwabo bidashoboka inzu zabo zatwitswe. Tariki ya 19 Mata i butare, yavanyeho ibyo twari twavuganye ku gikongoro ku byo kurinda impunzi, mbabwiye ko icyo gihe uretse aba gendarme nta bundi butabazi bwa gisirikare nari mfite. Niba aba gendarme batarakoze neza akazi kabo, icyo ni ikindi kibazo.
Me Gisagara: Ntusubije ikibazo cyanjye, uremeranya nanjye ko nyuma y’uko sindikubwabo agiye n’ubwicanyi bwa murambi ntacyo wakoze ngo urinde impunzi?
Bucyibaruta: Ndabasubiza nawe nkubaza, iyo uza kuba jye wari gukora iki?
Me Gisagara: Oya sindi wowe.
Bucyibaruta: Nakubwiye ko nta bundi buryo bwo kurwanya abicanyi nari mfite bafite imbunda za gisirikare na gakondo.
Me Gisagara: Nukuvuga ngo uremera ko ntacyo wakoze? kuva tariki 19-21?
Bucyibaruta: Nakoze ibyo nari mbashije, ibyo ntakoze si uko nabishakaga nabuze ubushobozi.
Me Gisagara: Watubwiye ko watinyaga ku mutekano wawe, ari yo mpamvu utatabaye murambi, kaduha na cyanika le 21 , ni iki cyakubwiye ko nawe uri mu kaga? Ko ubundi wagendaga uko ushaka?
Bucyibaruta: Nabivuze ibyo, kuko igihe nabonye abiciwe ikibeho bishwe nabi, byankozeho ndahungabana ku buryo nta mbaraga nari kongera kubona yo kubona imirambo y’abantu ntabashije gukiza nubwo ntacyo nari gukora.
Abunganira abaregera indishyi: Watubwiye ko bariyeri zari uburyo bwo gucunga umutekano. Ese kuri wowe intambara yari yageze ku gikongoro?
Bucyibaruta: Oya.
Me Gisagara: Wavuze ko zagombaga kugumaho mu gushaka abacengezi ko kandi bari bafite uburyo mutabasha kumenya. Kuri bariyeri mwababwirwaga niki? Hari uburyo bwo kubamenya, umuntu utazwi ufite imbunda, imyenda ya gisirikare?
Bucyibaruta: Umucengezi ubwe niwe umenya uko yihinduranya jyewe sinababwira byinshi ariko byari gushoboka, abanyamuryango m ba FPR ubwabo nibo bavugaga ko bafite abantu hose, Tito rutaremara yarabivuze ko bari hose mu baturage kandi ko bafite abayobozi babayobora. Nababwira ko abacengezi (aha ndavuga ba FPR) bashoboraga kuba hose.
Abunganira abaregera indishyi: Rimwe uravuga ko abacengezi bigoye kubamenya, ubundi uti baza bafite imbunda bambaye imyenda runaka, kandi bagafatwa n’aba civil, ibyo uvuga ko bivuguruzanya? kuko kuri bariyeri bakaga ID Gusa yanditseho tutsi?
Bucyibaruta: Nababwiye ko abatutsi bahacaga basoboraga kwicwa, nubwo ntamenye amakuru yose ariko hari abahiciwe, nubwo nabyumvaga mu bihuha.
Me Papy (umwe mu bunganira abaregera indishyi): Abapadiri bafashwe bakicwa bashinjwaga iki?
Bucyibaruta: Abapadiri bagifatwa kuri eveche sinari nzi ibyo bashinjwa, ariko nyuma […] ko bakekwa kuba byitso.
Me Papy: Muri macye byari ibihuha wumvise?
Bucyibaruta: yego.
Me Papy: Waba uzi uko ibazwa ryabo ryagenze?
Bucyibaruta: Oya procureur na komadant nibo bababajije.
Me Papy: Waba warabonye inyandiko y’ibazwa ryabo ?
Bucyibaruta: Ntibivuze ko ntabyitayeho ariko niba procureur afashe icyemezo cyo kubaza umuntu, abikora ku bwe, si jyewe ugenzura procureur. Procureur na komanda bambwiye ko bitewe n’uko i butare ari ho heza muri conditions za gereza kurusha gikongoro, bahisemo kubafungira ku karubanda.
Me Papy: Hari uwaduhaye ubuhamya, Nsanzuwera, wari Procureur wa kigali avuga ko iyo nama yashoboraga gufata ibyemezo, mu gihe cy’intambara, kuko yashoboraga gusimbura inzego judiciaire ku gufunga no gufungura?
Bucyibaruta: Icya mbere uwo mutangabuhamya ntiyari muri iyo nama, niba yari abizi atyo siko byari bimeze ku gikongoro. Ni gute komite y’aba sivile 4 n’umusirikare bashobora gu coordona inzego z umutekano? ibyo si byo niba nsanzuwera nka procureur wa kigali yarabikoraga niwe wabivuga.
Me papy: Ese watubwira umubano wawe na padiri niyomugabo wa cyanika?
Bucyibaruta: Ndabisubiramo, twari tuziranye kuva kera ataraba cure wa cyanika naramusuraga iwe nk’uko yansuraga. Tariki 14 Mata nagiye kumusura atari ukumukomeza gusa ariko no kureba uko bimeze. Kuko abatutsi ba cyanika bari bishwe tariki 21, sinari nzi ko akiriho, tariki 24 mata nibwo namenye ko yishwe, mbere yaho ntiyari kumpamagara, ariko byarumvikanaga kuko ibintu byari byabaye ibindi. Nyuma ya le 14 mata nitwongeye kubonana.
Madame raffin ngo yamubonye nyuma y’iiyo tariki kuri gendarmerie yaje gusaba abandi ba gendarme, yumvikanaga na Maj Bizimungu ku buryo we ubwe yari kumureba atanyuzeho rero twari tubanye neza.
Padiri ntiyashatse kuva kuri paroisse ngo asige abantu, niko Raffin yanditse Jyewe numvise ko yavuze ko azagumana n’abakristu be uko byagenda kose.
Me Papy: Urumva yaba yariyahuye?
Bucyibaruta: Oya ahubwo navuga ko ari igikorwa cya courage yagiriye abaturage be.
Me Papy: Ese wigeze utekereza, mu buryo busanzwe, gutekereza gushaka izindi mbaraga zagufasha? uretse gendarmerie?
Bucyibaruta: Izihe, nta zindi zari zihari. Kuko n’abapolisi ba za komini ubwabo ntibari bahagije iwabo. Abasirikare basabwa na komanda wa gendarmerie iyo abonye ari ngombwa, kandi bose bari ku rugamba nawe ntacyo yari gukora.
Me Papy: Ese waba wicuza, ku kuba warakusanije abatutsi i Murambi, bakicwa?
Bucyibaruta: Ibyo mubimbajije kenshi nabisobanuye kenshi. Dushyiraho iriya nkambi ni uko bari batandukanye ahantu henshi, nk abari ku ishuri rya gikongoro bari kuri route international, ntibashoboraga kuhaba. Kubajyana i murami ni uko hari ibya ngombwa by’ibanze. Ibyabaye nyuma, si uko bari i murambi. ibyatumye babica byari kubasanga n’ahandi. Ahubwo ni ukureba ko ubwo bwicanyi bwari gushoboka i murambi cyangwa ahandi.
Abunganira abaregera indishyi: Buri gihe uko wagendaga wabaga ufite umu gendarme, mu nama zose uri kumwe na bizimungu. Kuki utakoresheje izo mbaraga mu kurwanya ubwicanyi kuri za bariyeri n ahandi.
Bucyibaruta: Uri kuvuga ibya tariki 11 mata, ubwicanyi kuri bariyeri, wasubiramo ikibazo? (Umusubiriyemo) maj Bizimungu nawe yari yarabwiwe na raffin ibyamubayeho n’abantu yari atwaye nanjye abimbwira nyuma.
Abunganira abaregera indishyi: Nsubiza ibyo nakubajije, kuki utakoresheje imbaraga za bizimungu ngo ukize abantu?
Bucyibaruta: Ni Maj wari uzi ibyo aba gendarme be bakora muri operation, si jyewe.
Abunganira abaregera indishyi: Wari ufite amakuru ko abantu bicirwa kuri bariyeri, kuki utabimubwiye ngo bikemuke?
Bucyibaruta: Nababwiye ko ibyakorwaga n’aba gendarme, nka kabeza hari aba gendarmes bari baherekeje Raffin n’abandi bari kuri bariyeri, niwe wari kumenya uko abigenza .
Abunganira abaregera indishyi: Wumvise urusaku rw’amasasu i Murambi, hari saa ngahe?
Bucyibaruta: Saa cyenda zo mu rucyerera. Nababwiye ko nagumye iwanjye bukeye njya ku kazi mpamagara komanda wa gendarmerie mubaza ambwira ko nawe byamurenze. Ariko ubwicanyi bwakomeje umunsi wose.
Abunganira abaregera indishyi: Ntacyo wari gukora, ahantu wakusanirije abantu? kuki utamuhamagaye iyo sa cyenda ngo mushake icyo mukora?
Bucyibaruta: Icyo gihe twari mu rugo twese dufite ubwoba, ntabwo nari kubasha guhamagara twari duhangayikishijwe n’ubuzima bwacu, kuko twumvaga ko nibava i murambi baza iwanjye, ntabwo ako kanya natekereje kumuhamagara.
Abunganira abaregera indishyi: Niwabitekereje abantu ibihumbi bari kwicwa?
Bucyibaruta: Mu gitondo sinari guhamagara.
Abunganira abaregera indishyi: Wategereje ko babanza kubica bose?
Bucyibaruta: Sinategereje ko bose bicwa mbereyo kugira icyo nkora, ibyo nibyo ungerekeyeho. ntabwo nari nzi uko ubukana bwabyo bumeze.
Abunganira abaregera indishyi : Wavuze ko nta mushoferi wari ufite, nyamara ubazwa wavuze ko katabarwa yari iwawe uwo munsi yihishe?
Bucyibaruta: Katabarwa w’umututsi yari yihishe ntiyari gusohoka atwaye mu muhanda. Yari ahari ariko yihishe.
Abunganira abaregera indishyi: Mu gitondo wagiye ute?
Bucyibaruta: Hari undi waje muma 8h00.
Abunganira abaregera indishyi: Kuki icyo gitondo utagiye i murambi, ufite umu shoferi, aba gendarme uri umuhutu, uri prefet, kuki utahise ujya i murambi muri icyo gitondo umushoferi ahageze?
Bucyibaruta: Ibyo narabibabwiye.
Abunganira abaregera indishyi: Ndabyumva wari wabaye chocked n’ imirambo sawa. Kuki utasabye ko sebuhira avanwa kuri uwo mwanya aho gukomeza yica abantu?
Bucyibaruta: Ibyo bikorwa na etat major ya gendarmeri bitanzwemo raporo n’ inzego zabo si prefet usaba mutation y’umu gendarme.
Abunganira abaregera indishyi: Uzi ubwenge, uzi ko umu gendarme mukuru yica abantu iwawe uri prefet, nta kintu wari gusaba ko cyakorwa ku muntu wica, uha morale abicanyi, ngo ugire urwego ubibwira?
Bucyibaruta: Iyo haza kuba impamvu zifatika zo guhana sebuhura byarebaga chef we kubibwira abo bireba. Maj Bizimungu nta doc nimwe yanditse avuga ko umwungirije yitwara nabi.
Abunganira abaregera indishyi: Abapadiri bakuwe kuri évêché Gikongoro bakajyanwa i Butare wari uzi neza ko bazicwa?
Bucyibaruta: Abo bapadiri bajyanwa i Butare twumvaga Karubanda ari ho heza kuko ugereranyije na Gikongoro byari bitandukanye ikindi twangaga ko bafungirwa ku Gikongoro ahari hafungiye abakristu babo.
Uhagarariye abaregera indishyi: Twumvise mu buhamya ko abanyururu ari bo bishe aba bapadiri, babica urubozo?
Bucyibaruta: Jyewe sinigeze menyeshwa ko abo bapadiri bavanywe ku karubanda bazanwa gikongoro, nabimenye nyuma mbibwiwe na Musenyeri.
Uwunganira abaregera indishyi: Kimwe mu ndangagaciro z’ubunyarwanda ni ubushuti, Niyomugabo Joseph yari inshuti yawe, uzi ko tariki 21 yari gushobora kuba yishwe, nubwo atari bwo yishwe, kandi musenyeri yari azi ko tariki 21 atari yishwe. Wowe ntabwo wari uzi ko akiriho?
Bucyibaruta: Icyo gihe sinabimenye.
Uwunganira abaregera indishyi: Nta nubwo washakishije amakuru ngo unamushyingure?
Bucyibaruta: Tariki 24 mata ari nabwo yishwe, yashyinguwe n’abanyururu kandi byari byarangiye. Ibyo gukora ankete icyo gihe ntibyashobokaga
Minisiteri: Tariki 11 MATA wagiye i kigali mu nama, wabwiye umucamanza ko wagiye mu nama yatumijwe na minisitiri w’intebe.
Bucyibaruta: Nagiye mbona mu nzira bariyeri hose hari abakagwa ibyangombwa abandi bagahita, nahise mbona ko ibintu bitameze neza.
Minisiteri: Ibi urabyemeza n’ubu?
Bucyibaruta: Ndabyemera kuko nta kwivuguruza kurimo, ahubwo uyu munsi navuze ko hari bariyeri zitari nyinshi, nongeraho na ‘case’ ya nyabugogo.
Minisiteri: Ku bantu bari mu nama, ba prefet 11, kibuye, gitarama, kibungo, gikongoro Umujyi wa Kigali nibo bari bahari. Inama yabaye guhera saa tatu kugeza saa sita?
Bucyibaruta: Oya na nyuma ya saa sita twari tugihari nubwo ntibuka isaha yarangiriyeho, ariko na nyuma ya saa sita twari tukirimo.
Minisiteri: Reka twumve ko bariyeri zagutindije nubwo watinzwaga no gufungurirwa, watashye ku gikongoro?
Bucyibaruta: Yego nahageze nijoro. Nagiye inama irangiye, ariko sinasohotse niruka, umuntu yanaganira n’abandi gato, gusa ngeze i runda hari abantu nabonye ku muhanda bansaba niba nabaha lift kuko bavaga kigali bahngiye ku gikongoro hari n’abandi bari i butare bafite imodoka yabo basaba kugenda muri convoi nari mfite, njya imbere n’umu gendarme undi agenda mu modoka y’inyuma, turabajyana tugenda tubasiga ahantu hanyuranye i butare, ibyo byose byatumye ntinda kugera ku gikongoro.
Ministeri: Wohereje aba borugumesitir kujya kureba ubwicanyi bwabaye maheresho nyamara unanirwa kugira uwo ubwira cyangwa ngo ujye i murambi?
Bucyibaruta: Biratandukanye, maheresho hari ku manywa naho murambi hari nijoro.
Minisiteri: Tariki 7 mata ntabwo wamenye ko hari abantu mushobora kuba muri kumwe bagiye mu bitero kibeho?
Bucyibaruta: Ntabyo nari nzi.
Misiteri: Watubwiye ko tariki 18 wasabye president aba gendarme bagufasha gucunga umutekano?
Bucyibaruta: Yego kuko bamwe bari babaye indescipline. Ni ukuvuga abicanyi si indiscipline? Yego bamwe bari bishe abantu nasabaga benshi nibura ngo abeza babe benshi barwanye abagiye mu bitero.
Minisiteri: Tariki Mata hari itangazo kuri radio, president agusubiza kuri radio ko buri muturage agomba kuba ijisho rya mugenzi we. Amaze kukwima aba gendarme ntikwari ukugira ngo ushishikarize abaturage kwica abatutsi?
Bucyibaruta: Oya kuba ijisho rya mugenzi wawe yavugaga ko niba wifuza ineza ugomba kuyiha mugenzi wawe, ariko ijambo yavugiye i butare rishobora kuba ryaratije umurindi abicanyi.
Minisiteri: Ese ntiwatekereza ko tariki 18 umusaba aba gendarme byari kwica gahunda ya guverinoma yo kwica abatutsi?
Bucyibaruta: Jyewe numvaga nibaba benshi tuzabonamo abeza badufasha, nk’uko hari abari ku gikongoro batagiye mu bwicanyi.
Minisiteri: Ntiwatinyaga ko aba gendarme ubwabo bazicana?
Bucyibaruta: Ibyo sinabitekereje
Minisiteri: Wavuze ko utari uzi ko abahutu bajyanywe kuri ACEPER mbere yo kwica i murambi?
Bucyibaruta: Ntabyo nari nzi.
Minisiteri: Kandi aho bajyanye iryo shuri ari hafi y’iwawe muri metero nke?
Bucyibaruta: Sinahoraga i ruhande rw’iryo shuri ku buryo nari kubona ko hajyanywe abantu.
Minisiteri: Nta kintu wabonye ahantu hari huzuye abagore n’abana?
Bucyibaruta: Ahantu riri ntabwo mpagaze iwanjye nahabona.
Minisiteri: Fidele umuhungu wawe yatubwiye ko umu gendarme warindaga iwanyu umubajije ibyabaye, yakubwiye ko ubanza aba gendarme bashobora kuba bateye i murambi. Nibyo?
Bucyibaruta: Ahubwo umu gendarme wanjye yambwiye ko ubanza ari ikigo cya gendarmerie bateye, ntabwo yambwiye murambi.
Minisiteri: Umuhungu wawe niwe wabitubwiye, kandi yarabyumvise uvugana n’uwabarindaga?
Bucyibaruta: Ibyo simbizi, kuko iby’uko aba gendarme bateye murambi twabyumvise mu bihuha hakeye.
Minisiteri: Uri ku biro byawe, ushobora kureba i murambi, ese wararebye ubona ibyabaye?
Bucyibaruta: Ndi ku biro sinashoboraga kuhabona neza, kuko hari kure kandi hari umusozi wankingirizaga, sinahabona.
Minisiteri: Uravuga ko hari agasozi kahakingiriza? Oya, twarebye ku mafoto uwo musozi nta wuhari. Ndakubaza uri kuri prefecture ntiwaharebaga, cyangwa nta muhate wo kuhareba wari ufite?
Bucyibaruta: Ndi mu biro byanjye sinari kuhabona hose, nabonaga agace gato.
Minisiteri: Ntiwatekereje kujya kuhareba ngo umenye ibyaye?
Bucyibaruta: Oya navuganye na komanda wa gendarmerie. Aha ndababwira ibyo nakoze n’ibyo ntabashije gukora. Jyewe nashatse kuvugana na MININTER, ariko radio ntiyari igikora, nasize ubutumwa ubwo wenda ntiyagezeyo kuko na guverinoma yarahungaga, niba ubutumwa bwarahageze cyangwa butarahageze simbizi kandi icyo gihe sinarikujya i Kigali. Icyo gihe ibishoboka byarashobokaga ibidashoboka ntibyashobokaga.
Minisiteri: Tariki 21 ugeze ku kazi wakoze iki?
Bucyibaruta: Nasomye inyandiko zari zaje ntari nabashije gusoma mbere.
Minisiteri: Wakoze akazi bisanzwe?
Bucyibaruta:Yego, nagombaga kugira icyo nkora nubwo hari ibyo ntari kubasha hari ibyo nakoze.
Minisiteri: Kuki wategereje tariki 26 kugira ngo ukoreshe inama, hamaze kuba ubwicanyi kibeho, murambi,.. iminsi 5 nyuma ngo ukoreshe inama? indi minsi wakoraga nk’aho nta cyabaye?
Bucyibaruta: Oya ni uko ari bwo nabonaga ba burugumesitiri bose bazaba bamaze kugerwaho n’ubutumire.
Minisiteri: Ubwicanyi bubereye imbere y’ibiro byawe, abantu ibihumbi barishwe utegereje iminsi 5?
Bucyibaruta: Nagombaga kureba niba abo mpamagaye bazaza!
Ku munsi w’ejo kuwa kabiri, Urukiko ruzakomeza guhata ibibazo Bucyibaruta.
Iriba.news@gmail.com