Image default
Amakuru

Gahunda ya ‘Bandebereho’ yatumye ingo zari zigiye gusenyuka zikomera

Mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Musanze hari abashakanye bavuga ko iyo hataba gahunda ya ‘Bandebereho’ ingo zabo ziba zarasenyutse kubera amakimbirane.

Twagirimana Janvier na Mukarutesi Donata batuye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, bamaranye imyaka irindwi bashakanye bakaba barabyaranye abana bane. Muri iyi myaka ngo bahoraga mu makimbirane adashira ahanini atewe n’imyitwarire y’umugabo.

Mukarutesi aganira na IRIBA NEWS yaravuze ati “Inshuro nyinshi umugabo wanjye yatahaga yasinze, amafaranga yakoreye yose akayanywera mbese nari wa mugore bita nyiramiruho kuko no kunkubita yarankubita kabone niyo nabaga nonsa.”

Arakomeza ati “Mu mwaka wa 2015 twatoranijwe n’ubuyobozi dushyirwa muri gahunda yitwa ‘Bandebereho izanwe n’umuryango witwa Rwamrec, njye n’umugabo wanjye badutoranye mu bagenerwabikorwa. Batwigishije uko twakwirinda amakimbirane, batwigisha kwizigamira mbese ubu mu rugo rwacu amahora arahinda.”

Twagirimana nawe yemeza ko yahozaga umugore we ku nkeke. Ati “Umugore wanjye abaturanyi bamwitaga nyiramiruho kubera ukuntu namuhozaga ku nkeke, iwanjye hahoraga induru nta terambere habe na mba. Aho tugiriye muri iriya gahunda ya ‘Bandebereho’ navuga ko nabaye icyaremwe gishya kuko ubu iwanjye tumeze neza kandi twiteje imbere muri byinshi.”

“Ihohoterwa ryagabanutseho 45%”

Umuryango w’abagabo bateza imbere ihame ry’uburinganire, no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina a (RWAMREC), watangije iyi gahunda ya ‘Bandebereho’ mu mwaka wa mu mwaka wa 2013 igasoza mu   mwaka wa 2015, uvuga ko ubushakatsi wakoze bwagaragaje ko ihohoterwa ryo mu ngo ryagabanutse kubera iyi gahunda.

Ibi ni ibigarukwaho n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC, Fidel Rutayisire.

Yagize ati “Ubushakashatsi twakoze mu mwaka wa 2016 akorwa hagamijwe kureba niba mu miryango iyi gahunda yagezemo harabayemo impinduka, bwagaragaje ko hari impinduka zifatika zagaragaye mu miryango yari ifitanye amakimbirane. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryaragabanutse, imyumvire y’abagabo ku ihame ry’uburinganire nayo iragabanuka. Twabonye kandi ko uruhare rw’abagabo mu guherekeza abagore kwipimisha batwite ndetse gukingiza abana rwarazamutse cyane. Ibi rero byatumye ubuzima bw’umwana ndetse n’umubyeyi muri ya minsi 1000 buba bwiza.”

Kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka wa 2013, yashyizwe mu bikorwa mu Turere twa Musanze, Rwamagana, Karongi na Nyaruguru, ikazakomereza mu Turere twa Burera na Gakenke mu minsi iri imbere..

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Rulindo: Abagore bafite igishoro giciriritse bagiye kwagura ubucuruzi bwabo babikesha Manzi Fondation

Emma-marie

Nyamasheke: Abakekwaho kwica umucuruzi wa Mobile Money batawe muri yombi

EDITORIAL

Mudasobwa zikoresha ikoranabuhanga rya “Quantum” zishobora kuzajegeza Isi

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar