Image default
Amakuru

Rubavu: Abangirijwe ibyabo n’imitingito hari icyo basaba Leta

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zawo bangirijwe ibyabo n’imitingito yakurikiye iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo bavuga ko nta bushobozi bafite bwo gusana ibyabo byangiritse bagasaba Leta ubufasha mu gihe hari n’abavuga ko babujijwe gusana.

Tariki 22 Gicurasi 2021 Ikirunga cya Nyiragongo mu i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyararutse bigira ingaruka ku baturage batuye mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rubavu kubera imitingito yakurikiye iruka ry’iki kirunga. Amazu amwe n’amwe y’abaturage yarasenyutse ayandi yiyasa imitutu, amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye nabyo byarangiritse.

Zimwe mu nyubako zo guturamo zangijwe cyane n’imitingito

Umugore witwa Uwamahoro Sifa,  atuye mu Murenge wa Rubavu ni umwe mu bavuga ko bagizweho ingaruka. Yagize ati : “Inzu yanjye yarasenyutse igice kimwe kandi nyibamo nta handi mfite ho kuba Leta ikwiye kumfasha gusana.”

Minani Paul nawe atuye mu Murenge wa Rubavu, avuga ko yari afite inyubako y’ubucuruzi yakuragamo amafaranga amutunga n’umuryango we, ariko ubu irafunze kubera kwangirika. Yatubwiye ati: “Imitingito yasatuye ibikuta bibiri kugirango ibe inzu nzima bisaba gusenya nkongera kubaka bundi bushya. Ibi rero biransaba FRW ntafite leta ikwiye kudufasha wenda umuntu akagenda asana igice kimwe kuko ubu barabitubujije.”

Abaturage bari basabwe kuba baretse gusana

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwasabye abaturage kutihutira kubaka bataragirwa inama n’impugucye mu birebana n’imitingito.

Nzabonimpa Deogratias Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu kwezi kwa Kamena yagize ati: “Turagira inama abaturage kwirinda kwihutira kubaka no gusana inyubako zangijwe n’imitingito batarasurwa n’impugucye. Zizasura buri nyubako babagire inama y’ikigomba gukorwa, haba gusana, kubaka cyangwa kwimuka bitewe nuko bahabonye.”

Bamwe batangiye gusana inzu z’ubucuruzi zangijwe n’imitingito

Minisiteri ishinzwe Ubutabazi  ‘Minema’ tariki ya 15 Nyakanga 2021 yashyize ku mugaragaro raporo y’ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya nyiragongo ku Rwanda ndetse igaragaza n’ikiguzi bisaba ngo ibyangijwe bisubizwe mu mwanya, ibidashoboka bisimbuzwe.

Imbonerahamwe y’ibyangijwe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo n’ibikenewe kugirango bisanwe

Iyo raporo yakozwe n’inzobere zitandukanye, igaragaza ko ibyangijwe ku ruhande rw’u Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rubavu bifite agaciro ka 36.650.606.036 Frw. Hakaba hakenewe91.430.692.055 Frw ngo hubakwe cyangwa hasanwe ibyangijwe.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

 

Related posts

Covid-19: Hari ababyeyi basezereye abakozi imirimo yo mu rugo iharirwa abana b’abakobwa

Emma-marie

Jeannette Kagame yagaragaje uburyo Umuryango ari ‘Isooko’ ivomwamo imbaraga mu bihe bikomeye

Emma-marie

Imvano yo kwizihiza umunsi w’umurimo tariki 1 Gicurasi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar