Bamwe mu baturage bo mu mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Janja bemeza ko ubuharike bwabaye umugani kubera ubuyobozi bwiza bwabafashije guhindura imyumvire.
Ikibazo cy’ubuharike nka kimwe mu bikunze guteza amakimbirane mu muryango Nyarwanda , bamwe mu batuye mu Karere ka Gakenke bemeza ko kubera ubuyobozi bwiza bwafashije guhindura imyumvire nta mugabo ugiharika umugore.
Umugore witwa Mukamana Speciose, atuye mu Murenge wa Janja mu Kagari ka Gakindo, yabwiye IRIBA NEWS ko mu myaka yatambutse ubuharike bwari buhari ndetse ngo bwafatwaga nk’ubusirimu.
Yagize ati “Abagabo bakundaga guharika bamwe mu bagore gusa twasanze bitaduhesha agaciro tubivamo[…] ubu ubuharike bwabaye umugani.”
Yongeyeho ko ashimira Ubuyobozi budahwema kubaba hafi no ku bagira inama bababwira ibibi by’ubuharike, bakabashishikariza kubaka umuryango mwiza uharanira iterambere.
Yagize ati “Mu mpera za buri kwezi baratwegera bakatuganiriza ku mbogamizi zibangamiye iterambere ry’umuryango no ku bibi by’ubuharike. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wacu nawe aba ahibereye tukunguka byinshi[…]Ibi bituma dukorana duharanira icyateza imiryango yacu imbere twirinda amakimbirane yo mu miryango.”
Ndangamiyigaba Ansbert , umaze imyaka ine ashize urugo, yemeza ko ameranye neza n’uwo bashakanye, bityo ko atarota amuharika.
Yagize ati “Uko ujya mu bandi bagore ni nako usesagura umutungo w’urugo bikadindiza iterambere. Guharika ni umuco mubi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Janja Gatabazi Celestin yavuze ko ibanga ryo kurandura ubuharike ari uko umunsi ku wundi bigisha abaturage ibibi byabwo.
Yavuze ati “Byasabye ubukangurambaga kugira ngo ingeso y’ubuharike icike. Ntibiragera ku ijana ku ijana ariko nibura bigeze aheza gusa ubukangurambaga burakomeje kuko kwigisha ni uguhozaho.”
Yongeyeho ko hari inshuro imwe buri kwezi yagenewe gusezeranya ababana bitemewe n’amategeko no kubaganiriza ngo barusheho gusobanukirwa akamaro k’umuryango muzima ubanye neza kandi utekanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Janja Gatabazi Celestin
Mu myaka yo ha mbere mu karere ka Gakenke by’umwihariko mu murenge wa Janja hakunze kumvikana ikibazo cy’ubuharike aho byatezaga umwiryane mu miryango bikagira n’ingaruka ku bana iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu muri rusange rikahazaharira.
Guharika uwo mwashakanye ni icyaha
Umunyamategeko, Maurice Munyentwali, aherutse gutangariza kimwe mu Binyamakuru byandika kuri Murandasi ko guharika ari icyaha.
Itegeko N°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, mu ngingo yaryo ya 2, igika cya 3, rivuga ko ubuharike ari “Ukugira amasezerano ya kabiri y’ubushyingiranwe aya mbere agifite agaciro”.
Igitabo cy’amategeko ahana mu ngingo ya 246, giteganya ko umuntu ugira amasezerano ya kabiri y’ubushyingiranwe aya mbere agifite agaciro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 100.000 kugeza ku 500.000 RWF cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Yakomeje asobanura ko mu buryo bw’amategeko “ubuharike ni ugushyingirwa n’undi muntu kandi uzi neza ko ugushyingirwa kwa mbere kugifite agaciro. Ibi ntibisaba ko uwo mwashyingiranwe bwa kabiri muba mubana mu nzu imwe cyangwa mukorana imibonano mpuzabitsina. Birahagije gusa kuba mwarashyingiwe imbere y’amategeko n’ubwo mwaba mutanatuye mu gihugu kimwe.
Mukundente Y.