Image default
Amakuru

Kamonyi: Ingimbi 2 ziracyekwaho kwiba mudasobwa

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Ngamba yafashe abasore babiri; Ndayishimiye William w’imyaka 20 na Bisangwa Roberto w’imyaka 18 bakekwaho icyaha cyo kwiba mudasobwa (Laptops ) eshatu z’ikigo cy’ishuri cya Frère Ramon Kabuga TVET School, giherereye mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Ngamba.

Izi mudasobwa zifite agaciro kabarirwa mu bihumbi 570.000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, avuga ko aba basore bafashwe nyuma y’aho ubuyobozi bw’ikigo buhaye amakuru Polisi ikorera muri uwo murenge ko bibwe mudasobwa zigera muri eshatu.

Yagize ati “Aba basore bombi bahoze ari abanyeshuri muri iki kigo nyuma baza kwirukanwa kubera imyitwarire mibi yabo. Nyuma nibwo kuri uyu  wa mbere tariki ya 14 Ukuboza bagarutse mu kigo kwaka icyangombwa cyerekana ko bize muri icyo kigo kugira ngo bazabone uko bajya kwaka ikigo ahandi. Umuyobozi w’ikigo ababwira ko bwije bazagaruka, aba basore barasohotse, ariko baguma hafi y’ikigo, ntibataha. Abanyeshuri bagiye kurya mu masaha ya saa moya, nibwo bahise binjira mu kigo biba za mudasobwa.”

SP Kanamugire avuga ko abanyeshuri bavuye kurya bagarutse mu ishuri basanga izo mashini ntazihari niko guhita babimenyesha ubuyobozi bw’ikigo, nabwo bwihutira kubimenyesha Polisi.

Ati “Bakimara kubitumenyesha twahise tujyayo abo basore bombi tubafatira mu iduka riri hafi y’icyo kigo ariko izo mudasobwa ntazo bafite. Twakomeje gushakisha aho baba bazihishe dufatanyije n’inzego z’ibanze ndetse n’ikigo, maze tuzisanga aho bari bazihishe zitwikirije udushami tw’inturusu  nko muri metero 200 uturutse ku ishuri.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yibukije abagendera mu ngeso zo kurarikira gutungwa n’iby’abandi cyane cyane rumwe mu rubyiruko, kuko arirwo rukunze gufatirwa mu byaha, kubicikaho kuko bitazigera. Ahubwo, yabagiriye inama ko bakwiye kuvana amaboko mu mifuka bagatungwa n’ibyo bakoreye.

Ati “Aba basore bombi bari abanyeshuri biga nk’abandi ariko bitwara nabi barirukanwa. Nyuma yo kwirukanwa nk’aho bagiye hanze ngo bahindure imyitwarire yabo wenda ngo bazaze gusaba imbabazi, ahubwo bagarutse bazanwe no kwiba. Nta kindi gihembo cy’ukora ibyaha uretse guhanwa, aba basore nibahamwa n’icyaha bazabihanirwa n’amategeko.”

Yashimiye ubuyobozi bw’ikigo bwahise bwihutira gutanga amakuru abo basore bagafatwa bataracika, aboneraho gusaba n’abandi muri rusange ko mu gihe bahuye n’ikibazo bajya bahita bihutira kubimenyesha Polisi.

Ndayishimiye William na Bisangwa Roberto bahise bashyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo bakorweho iperereza n’urwego rw’ubugenzacyaha ruhakorera.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo: uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba.

SRC:RNP

Related posts

Malawi: Ubwoba ni bwose ku mpunzi zirimo iz’Abanyarwanda n’Abarundi

Emma-Marie

U Rwanda rwahamagariye Afurika kongera ishoramari mu bikorwaremezo by’ubuhinzi n’ubworozi

Emma-Marie

Ma visite d’une coopérative qui cultive le thé(Video)

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar