Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Ngamba yafashe abasore babiri; Ndayishimiye William w’imyaka 20 na Bisangwa Roberto w’imyaka 18 bakekwaho icyaha cyo kwiba mudasobwa (Laptops ) eshatu z’ikigo cy’ishuri cya Frère Ramon Kabuga TVET School, giherereye mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Ngamba.
Izi mudasobwa zifite agaciro kabarirwa mu bihumbi 570.000 by’amafaranga y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, avuga ko aba basore bafashwe nyuma y’aho ubuyobozi bw’ikigo buhaye amakuru Polisi ikorera muri uwo murenge ko bibwe mudasobwa zigera muri eshatu.
Yagize ati “Aba basore bombi bahoze ari abanyeshuri muri iki kigo nyuma baza kwirukanwa kubera imyitwarire mibi yabo. Nyuma nibwo kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ukuboza bagarutse mu kigo kwaka icyangombwa cyerekana ko bize muri icyo kigo kugira ngo bazabone uko bajya kwaka ikigo ahandi. Umuyobozi w’ikigo ababwira ko bwije bazagaruka, aba basore barasohotse, ariko baguma hafi y’ikigo, ntibataha. Abanyeshuri bagiye kurya mu masaha ya saa moya, nibwo bahise binjira mu kigo biba za mudasobwa.”
Ati “Bakimara kubitumenyesha twahise tujyayo abo basore bombi tubafatira mu iduka riri hafi y’icyo kigo ariko izo mudasobwa ntazo bafite. Twakomeje gushakisha aho baba bazihishe dufatanyije n’inzego z’ibanze ndetse n’ikigo, maze tuzisanga aho bari bazihishe zitwikirije udushami tw’inturusu nko muri metero 200 uturutse ku ishuri.”
Ati “Aba basore bombi bari abanyeshuri biga nk’abandi ariko bitwara nabi barirukanwa. Nyuma yo kwirukanwa nk’aho bagiye hanze ngo bahindure imyitwarire yabo wenda ngo bazaze gusaba imbabazi, ahubwo bagarutse bazanwe no kwiba. Nta kindi gihembo cy’ukora ibyaha uretse guhanwa, aba basore nibahamwa n’icyaha bazabihanirwa n’amategeko.”

Ndayishimiye William na Bisangwa Roberto bahise bashyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo bakorweho iperereza n’urwego rw’ubugenzacyaha ruhakorera.
Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo: uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba.
SRC:RNP