Abatuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo biganjemo urubyiruko bariye karungu barifuza ko ingabo za MONUSCO zibavira mu Gihugu bakicungira umutekano.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo abatuye mu Mijyi itandukanye ya Repuburika ya Demukarasi ya Congo bigabije ibirindiro bya Munusco, baratwika, barasahura ari nako batera amabuye ku nyubako izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zikoreramo.
ntibahwema kuvuga ko ingabo za MONUSCO nta kindi zibafaha kuko zazanwe muri Congo bizwi ko zigiye kugarura amahoro n’umutekano mu bice bitandukanye ariko kugeza magingo aya bivugwa ko nta kidasanzwe izi ngabo zakoze.
Uburakari bw’abaturage buje nyuma y’uko tariki ya 15 Nyakanga 2022, Mu minsi ishize mu kiganiro n’itangazamakuru Perezida wa sena muri RDC, Bahati Modeste Lukwebo yavuze ko izi ngabo zitakoze akazi gahwanye nako zari zitezweho.
Ati’’Basa nkabatereye agati mu ryinyo nta musaruro uhambaye tubakesha kugeza magingo aya izi ngabo za MONUSCO igihe kirageze ngo zive imbere mu gihugu cyacu twe ubwacu twibungabungire amahoro n’umutekano.’’
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Nyakanga 2022 mu Mujyi wa Goma hagaragaye abaturage batera amabuye imodoka z’Umuryango w’abibumbye ONU izindi ziratwikwa bose icyo bahurizagaho ngo n’uko barambiwe imikorere itizewe y’izi ngabo.
Bavugaga mu majwi arenguruye bati “Monusco irudi kwawo bila shurti FARDC inaweza.’’(Monusco isubire iwabo nta yandi mananiza Fardc irashoboye.)”
Si abaturage gusa bavuga ko barambiwe izi ngabo, kuko na perezida wa Sena ndetse na Minisitiri ushinzwe itangazamakuru nabo baherutse gutangaza ko bifuza ko Monusco ibavira mu gihugu.
Mu kiganiro n’itangazamakuru tariki ya 20 Nyakanga 2022 yagize ati’’Barakoze batanze umusanzu wabo gusa bagiye byarushaho kuba byiza.’’
Ni amagambo yavuze asa nkuwigengesera ariko hari aho yeruye avuga ko usibye n’izi ngabo ubwazo ziteza ikibazo aho ku gikemura, bityo ko nk’igihugu batewe impungenge n’imiryango mpuzamahanga hirya no hino mu isi yihishe inyuma mu ntambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo.
Ubu igikomeje kwibazwa na benshi hirya no hino mu isi ni ikigiye gukurikira ubusabe bw’abatuye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, igihugu cyugarijwe n’imitwe yitwaje intwaro.
Kuva mu 1999 ingabo z’umuryango wabibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri RDC, impamvu nyamukuru yazijyanyeyo ni ukurwanya abahungabanya umutekano no kurinda abasivire.
N’ubwo bimeze bityo ariko, Monusco ishinjwa n’abaturage kurebera inyeshyamba zibahohotera, si ibyo gusa kuko raporo zitandukanye zagiye zikorwa n’imiryango irengera ikiremwamuntu zagiye zishinja ingabo z’uyu mutwe gusambanya abagore ku ngufu.
Yanditswe na Mukundente Yves
Photo: Social Media