Image default
Sport

“Nari ndambiwe gukora ntahembwa”Mugiraneza Jean Baptiste (Miggy)

Mugiraneza Jean Baptiste wamamaye na Miggy uzwi cyane mu guconga ruhago mu Rwanda no muhanga bidasubirwaho yamaze gutanduna n’íkipe KMC (Kinondoni Municipal Fc) yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Tanzania, nyuma yo gukora adahembwa umushahara we uko wakabaye.


Ati’’Banyishyuraga make make aho nahembwaga kimwe cya kabiri cy’umushahara wanjye andi bakayansigaramo mu gihe cy’imyaka itatu nari maze muri Tanzaniya muri iriya kipe uyu mwaka wa nyuma w’imikino dusoje nibwo nahembwe yose ubundi bampaga make make mbona ntakomezanya n’iyi kipe.”
Ikipe ya KMC ubusanzwe itozwa n’umunyarwanda Hitimana Thierry iri kongera kwiyubaka nyuma yuko igarukiye ku mwamba muri uyu mwaka w’imikino dusoje aho yari isubiye mu cyiciro cya 2 ikagarurwa n’akaboko ka Rugira.

Mugiraneza Jean Baptiste "Migi" ntazongera gukinira ikipe y'igihugu Amavubi  - Kigali Today

KMC nayo yemeje iby’aya makuru, ikaba yasezereye abandi bakinnyi babiri ndetse na Miggy wa 3 ubu ikaba igiye ku isoko byeruye ishaka abazayifasha kwitwara neza mu mwaka utaha w’imikino.
Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste wamamaye nka Miggy ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bafite amateka, dore ko yabiciye bigacika mu Ikipe ya Kiyovu, no mu yandi makipe y’ibigugu nka APR, anakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Mugiraneza linked with move to Tz side Namungo | The New Times | Rwanda
Uretse Kinondoni Municipal Fc, Miggy yanakiniye ikipe ya Gormahia yo mu gihugu cya Kenya.  Bikaba bivugwa ko agiye gusubira mu Ikipe ya Kiyovu(Iyi nkuru turacyayicukumbura).

Shampiyona ya Tanzania, Abanyarwanda batandukanye bayikinnyemo, uretse Mugiraneza Jean Baptiste Miggy hari n’abandi nka Jack Tuyisenge, na Haruna Niyonzima wamamaye nka Fabregas we yanakoze agashya ko gukina mu makipe abiri y’amakeba abica bigacika muri kiriya gihugu ariyo Simba SPort Club ndetse na Yanga Africans.

Yanditswe na Mukundente Yves.

Related posts

Imyitozo ya Shampiyona y’Isi y’amagare izabera mu Rwanda 2025

Emma-Marie

Sadio Mané yashyize Senegal ku bitugu bye-Amafoto

Emma-Marie

Manchester City yahuye n’uruva gusenya mu mateka ya Champions League

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar