Image default
Amakuru

U Rwanda rwatanze kandidatire ya Mushikiwabo ku bunyamabanga bwa OIF muri manda ya Kabiri

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda rwamaze kumutanga ho umukandida muri manda ya kabiri, yo kuyobora uyu muryango.

Madumu Mushikiwabo mu kiganiro cyihariye yagiranye na TV 5 Monde, ku cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022, yavuze ko yiteguranye ubushake bwo gukomeza imirimo ye.

Madamu Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rwamaze kumutanga ho umukandida. Ndetse ko kandidatire ye yamaze gushyikirizwa Nikol Pashinyan, Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Armenia akaba na Perezida w’inama y’Abakuru b’Ibihugu bya OIF.

Yagize ati: “Igihugu cyanjye cyatanze kandidatire yanjye, mu byumweru bike bishize yashyikirijwe Perezida w’inama y’abakuru b’ibihugu, Minisitiri w’Intebe wa Armenia.”

Yakomeje avuga ko yiteguye bihagije gukomeza inshingano nk’umunyamabanga w’uyu muryango, ariko kandi yemera adashidikanya ko hari abandi biteguye Kandi bashoboye kuba bashobora izo nshingano.

Yavuze kandi ko iki cyifuzo cye cyo kuyobora uyu muryango mu yindi myaka ine iri imbere, yakigejeje no ku bihugu binyamuryago bya Francophonie.

Ubwo gutanga abakandida kuri uyu mwanya byatangiraga, Ubwami bwa Maroc bwagaragajenko bushyigikiye Mushikiwabo nk’umukandida rukumbi ukwiriye kuyobora OIF muri manda nshya bunasaba ko ashyigikirwa.

Perezida wa Repuburika Paul Kagame, hamwe na Madame Louise Mushikiwabo, umunyamabanga bwa OIF

Biteganyijwe ko amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, azabera mu nama ya 18 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma izabera i Djerba muri Tunisie ku wa 19-20 Ugushyingo 2022.

Mushikiwabo yakomeje no kuri iyi nama y’abakuru b’ibihugu ibura amezi ane, avuga ko iziye mu gihe kuko hari byinshi by’ingenzi bizayiganirwamo, birimo ibihe bitandukanye Isi yakomeje gucamo nk’icyorezo cya Covid-19, intambara mu Burayi byumwihariko muri Ukraine, ibibazo byihungabana ry’ubukungu n’ibindi.

Louise Mushikiwabo yabaye minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda hagati ya 2009 na 2018, umwanya yavuyeho atorerwa kuba umunyamabanga mukuru wa OIF.

Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) ugizwe n’ibihugu 88 harimo 54 bibarwa nk’ibinyamuryango mu buryo bwuzuye na 27 by’indorerezi.

@KT

 

Related posts

Ihame ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye ryagize uruhare mu Iterambere ry’Umuryango

EDITORIAL

Nyaruguru ku isonga mu Turere dufite amashanyarazi menshi mu Rwanda

EDITORIAL

Easy Steps on How To Start Decorating Your Dream Home

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar