Image default
Amakuru

Rwanda: Nsabimana ‘Sankara’ yasabye ko urubanza rwe ruhuzwa n’urwa Paul Rusesabagina

Mu rubanza rwa Callixte Nsabimana uzwi nka ‘Sankara’ rwakomeje uyu munsi ku wa kane, we n’abaregera indishyi basabye ko urubanza rwe ruhuzwa n’urwa Paul Rusesabagina, uherutse kugezwa mu Rwanda.

Rusesabagina ntabwo araregwa mu rukiko. Mu minsi ishize, Perezida Kagame yakomoje ku guhuza abo baregwa mu rubanza.

Mu rukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba ruri i Nyanza, urubanza rwa ‘Sankara’ rwakomeje kuburanishwa ku ikoranabuhanga rya videwo, uregwa n’abunganizi be bari i Kigali kuri gereza ya Mageragere.

Mu kwezi kwa karindwi, nibwo Nsabimana yavuze mu rukiko ko mu nyeshyamba za FLN yari abereye umuvugizi bahawe ubufasha na Perezida Edgar Lungu wa Zambia bivuye ku bucuti afitanye na Paul Rusesabagina.

Uruhande rwa Zambia rwahakanye ibyo yavuze, leta ya Zambia yohereje minisitiri w’ububanyi n’amahanga wakiriwe na Perezida Paul Kagame baganira kuri icyo kibazo.

Mu rukiko uyu munsi havuzwe ibaruwa y’ubushinjacyaha isaba ko urubanza rwa ‘Sankara’ ruhuzwa n’urwa Herman Nsengimana wamusimbuye ku buvugizi bwa FLN, nyuma agafatirwa muri DR Congo akoherezwa mu Rwanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko izi manza zombi ziri mu rukiko rumwe kandi ibyaha bitanu Nsengimana aregwa byose abihuriyeho na ‘Sankara’, nubwo kuri ‘Sankara’ hari ibirengaho.

Me Yussouf Ndutiye uvuga ko yarokotse igitero cya FLN cyagabwe ku muhanda uca mu ishyamba rya Nyungwe n’imodoka ye igatwikwa, ni we uhagarariye abaregera indishyi. Yavuze icyifuzo cyabo.

Ndutiye yavuze ko bashaka ko “dossier ya Paul Rusesabagina nayo ihuzwa n’iya Sankara mu nyungu z’ubutabera no mu nyungu z’abaregera indishyi”.

Perezida Kagame yavuze ku guhuza izo manza

Ahawe umwanya, ‘Sankara’ uburana yemera hafi ya byose mu byaha 17 aregwa, yasabye ko dosiye ya Rusesabagina “yihutishwa igahuzwa” n’iye na Nsengimana. Avuga ko byaba ari mu nyungu z’ubutabera.

Guhuza cyangwa kudahuza urubanza rwa ‘Sankara’ na Nsengimana, umucamanza yavuze ko umwanzuro uzatangwa ku itariki ya mbere y’ukwezi gutaha kwa 10.

Naho ku guhuza izo manza na dosiye ya Rusesabagina, umucamanza yavuze ko ibyo ntacyo yabivugaho kuko iyo dosiye imurega itaragezwa mu rukiko ayobora, kandi atazi niba ariho izazanwa.

Ati: “Ibyo mube mubyihoreye kuko twese turabyumva gutyo ntawe uzi aho byerekera.”

Mu kiganiro cyaciye kuri televiziyo y’u Rwanda ku cyumweru, Perezida Kagame yavuze ku rubanza rwa ‘Sankara’ na Rusesabagina avuga ko bakoranaga, n’abandi bafashwe bakajyanwa mu Rwanda.

Yagize ati: “… bazagira aho bahurira buri wese ashinje undi, ibyo yakoranye n’undi, cyangwa ibyo yakoresheje undi, ngira ngo muzi case y’uwitwa ‘Sankara’, hari n’abandi…”

SRC:BBC

Related posts

Gisagara: Bamuhaye Frw 2000 ngo akure ingurube mu musarane apfiramo

Emma-marie

NISR board of directors acknowledges pioneering data initiatives

Emma-Marie

Leta irashishikariza abahinzi guhunika nibura 30% by’umusaruro beza

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar