Image default
Uburezi

Rubavu: Abiga imyuga bishimira ko babona akazi bakiri ku ntebe y’ishuri

Bamwe mu biga imyuga itandukanye muriĀ  Vision Jeunesse Nouvelle bishimira ko batangira kujya ku isoko ry’umurimo bakiri ku ntebe y’ishuri.

Mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, mu Kigo cy’imyuga cy’urubyiruko, ahigirwa imyuga itandukanye irimo gukanika imodoka, ubudozi, gusuka no gusudira bamwe mu banyeshuri bahamya ko batangira kujya ku isoko ry’umurimo bakiri ku ntebe y’ishuri, ibintu bahamya ko bibatera akanyabugabo bigatuma biga bashyizeho umwete.

Bamwe muri bo baganiye na IRIBA NEWS bavuze ko nyuma yo gucikiriza amashuri bitewe n’impamvu zitandukanye bagize amahirwe Leta ishyiraho n’amashuri y’imyuga.

Uwase Leontine umwe muri aba banyeshuri yagize ati ā€œUbu niga ubudozi, nari naracikishirije amashuri kubera ko umuryango wanjye wari wabuze amikoro[…]mu gihe cy’amezi abiri muri atandatu nzahamara Ā maze kubona ubumenyi bw’ibanze kandi ubu nabonye akazi ubu niga nkora.ā€

Twibanire Ahmed wiga gusudira nawe ati ā€œKuba niga imyuga ndumva niyizeye ku isoko ry’umurimo. Nizeye gukomeza gukorana imbaraga kandi nizeye ko nzarangiza mparanira kwihangira umurimo nanjye nkatanga akazi kuri bagenzi banjye nkagira uruhare rufatika mu iterambere ryanjye n’iry’igihugu muri rusange.’’

Uru rubyiruko rugira inama bagenzi barwo bacikirije amashuri kwirinda kujya mu ngeso mbi.

Umutoni Aline ati ā€œTwe abakobwa akenshi usanga hari utagira amahirwe yo gukomeza kwiga ngo asoze amashuri yisumbuye, byamubaho agahita yiheba cyangwa akumva ko inzira ihari ari ukujya kuyashakira mu buraya. Ibyo sibyo umukobwa nyawe akwiye kurangwa no kwishakira igisubizo kandi turashoboye dukwiye Ā kwiyubaha tugakora dore ko turi mu gihugu cyiza gitanga amahirwe angana kuri bose ibintu buri wese akwiye kubyaza umusaruro.ā€

Umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle yubatse ibi bigo by’ imyuga bifasha urubyiruko mu karere ka Rubavu, Ringuyeneza Vital yavuze ko kwibanda ku myuga ari ukubaka ahazaza no kurema urubyiruko rwifitemo ndetse runishakamo imbaraga zo kwihangira umurimo.

Ati ā€œKwigisha imyuga biri mu cyerekezo gihamye cyo gufasha abakiri bato guhanga umurimo uzababera igisubizo nibagera ku isoko ry’umurimo, aho bamwe babona akazi abatinze kukabona bakakihangira kandi ibi birigaragaza dore ko hari abatangiye gukirigita ku ifaranga.ā€

Imibare y’urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda TVET Board), igaragaza ko kugeza ubu abanyeshuri bagana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ari 31%.

Ni mugihe intego ya Guverinoma muri gahunda yo kwihutisha iterambere, NST1, iteganya ko mu 2024, abagana aya mashuri bazaba bageze kuri 60%.

Yanditswe na Mukundente Yves

 

 

Related posts

Icyatumye abanyeshuri 18 bo muri ā€˜College Adventiste de Gitwe’ birukanwa burundu cyamenyekanye

EDITORIAL

RUSIZI: Umunyeshuri wari wirukanwe burundu azira ‘Urukundo’ yahawe andi mahirwe-VIDEO

EDITORIAL

Ababyeyi bifuza ko umunsi wo gusura abana biga baba ku mashuri usubizwaho

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar