Inkuru ikomeje kuvugwa mu Karere ka Rubavu ni iy’abayobozi bahagaritswe ku mirimo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022, muri bo harimo abagitifu hamwe n’umuyobozi mu Karere.
Abo birukanwe barimo Habimana Aaron wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo na Murenzi Augustin wayoboraga Umurenge wa Rugerero.
Si abo gusa birukanwe kuko n’uwari ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Rubavu, Biryabanzi Onesphore nawe yirukanwe mu kazi.
Umunyamakuru wa IRIBA NEWS yifuje kumenya amakuru yimbitse ku iyirukanwa ryaba bayobozi maze avugisha ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko basezerewe.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yagize ati “Ni impamo ntibakiri mu nshingano kuko birukanwe kubera amakosa bakoze mu bihe bitandukanye. Nk’uko bisanzwe rero uwakosheje arahanwa nkuko uwakoze neza ahembwa.”
Uyu muyobozi wirinze kugira byinshi atangaza kuri aba birukanwe yavuze ko ibi bikwiye kuba isomo no ku bandi bakozi bagakorana umurava barangwa n’ikinyabupfura by’umwihariko bagaharanira kurangwa no kubahiriza amategeko agenga umurimo.
Yanditswe na Mukundente Yves