Image default
Ubukungu

Covid-19 yateje ibihombo bamwe mu Bagore baba mu Bimina ibyabo bitezwa cyamunara

Bamwe mu Bagore bimbuye mu matsinda y’ibimina hirya no hino mu Gihugu bavuga ko ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyagize ku bukungu bwabo zatumye bamwe muri bo bananirwa gusohoza ibyo biyemeje none bamwe ibyabo byateje cyamunara.

Hirya no hino mu turere dutandukanye, uhasanga umubare runaka w’abagore bishyira hamwe bitewe n’impamvu runaka (Abakora imirimo imwe, abaturanyi, abasengana n’abandi) bagakora itsinda bakajya bahana hagati y’igiceri cya 100 FRW-10,000FRW ku munsi cyangwa mu cyumweru hagamijwe kwiteza imbere.

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyaduka mu Rwanda mu mwaka wa 2020, bamwe muri aba bagore bavuga ko bagowe no guhigura umuhigo baba bariyemeje cyangwa se gutanga FRW uko baba barabyumvikanyeho none bakaba bari guhura n’ingaruka zitandukanye zirimo no guterezwa ibyabo cyamunara.

Kwicuza icyatumye bajya mu matsinda

Nk’uko byagarutsweho na bamwe mu baganiriye na IRIBA NEWS, hari abicuza icyatumye bajya mu matsinda nyuma yo guterezwa ibyabo cyamunara.

Uwamurera Claudine, atuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata. Yavuze ati “Nabaga mu matsinda abiri, itsinda rimwe natangaga 20,000FRW buri cyumweru, irindi natangaga 2000frw buri munsi. Mu by’ukuri, kuba mu itsinda byari bimfitiye akamaro kuko mbere ya corona nta kibazo cyo guhigura ibyo nahize nagiraga, ariko aho icyorezo cyiziye guhigura byarananiye kandi nari narafashe FRW y’abandi, birumvikana ko najye nagombaga guha abampaye.

Akomeza agira ati “Maze kubura ubwishyu baraje baterura ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, televiziyo n’ibindi kugira ngo nishyure ideni nari ngezemo rigera mu bihumbi 500. Kubona ibikoresho byanjye bitezwa cyamunara byarambabaje bikomeye ku buryo nicujije icyatumye njya mu matsinda, kuko ubu abo twari inshuti twahindutse abanzi kubera icyo kibazo.”

Uwanyirigira Marie Rose wo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Masoro, avuga ko ari mu rubanza kubera ko abo babanaga mu itsinda banze kumuha FRW kandi ari we wari utahiwe gufata.

Yagize ati “Ubusanzwe njye ndi umucuruzi w’ubucogocogo mu isoko rya Rusine. Mbere ya corona twari twarishyize hamwe turi abacuruzi 20 tugatanga amafaranga 3 000 buri cyumweru, itsinda cyacu ryari rimaze imyaka itatu ku buryo navuga ngo ryari rimaze gukomera. Aho corona iziye rero ninjye wari utahiwe gufata nuko ntegereza ko abo tubana mu itsinda bampa ndaheba. Ubu imyaka ibaye ibiri ntibigeze bampa none natanze ikirego mu Rukiko rwa Gasabo.”

“Ubutaha bajye bahitamo neza abo bafatanya”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda (Association of Microfinance Institutions in Rwanda: AMIR), Nkuranga Aimable, yabwiye IRIBA NEWS ko kwibumbira mu matsinda bikorwa n’abaturage hirya no hino, ari imwe mu nkingi y’iterambere itoza abantu kizigama. Asaba abantu kujya bahitamo neza abo bafatanya mu matsinda.

Agira ati “Usanga umuntu wayagiyemo atozwa kuzigama mu gihe abishaka ndetse no mu gihe atabishaka, kuko iyo yacitse intege abikora ku bw’igitutu cya bagenzi be kandi bikazarangira bimugiriye umumaro ku giti cye.  Uretse kandi umumaro wo ku giti cye, binagirira umumaro agace batuyemo kuko abaturage bajijutse bahuje ubushobozi, bagirirana umumaro. Akenshi muri aya matsinda abantu bigiramo ikintu gikomeye cyo kugira intego no gukora ibishoboka byose ngo uyigereho.”

Yakomeje agira inama abimbumbira mu matsinda cyangwa ababiteganya. Ati “Inama rero umuntu yagira abazinutswe kujya mu matsinda ni uko ubutaha bajya bahitamo neza abo bifatanya. Igituma bazinukwa ni uko hari bagenzi babo baba batarubahirije inshingano zabo bigatuma n’inguzanyo bafashe zitishyurwa neza.

Yakomeje avuga ko iyo wahisemo neza abo mwifatanya, ugashingira ku bunyangamugayo bwabo, ugashingira ku mikorere yabo, bikurinda ibyo bibazo by’abavunisha abandi.

Yarakomeje ati “Twebwe abo tujya tuguriza mu bigo by’imari baturutse muri ayo matsinda usanga rwose ubumenyi bwo gukoresha amafaranga neza babufite mu buryo barusha n’abagiye mu mashuri.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) Prof. Harelimana Jean Bosco, mu butumwa bugufi yoherereje IRIBA NEWS ubwo twamubazaga kuri iki kibazo cy’abibumbiye mu matsinda bari guterezwa cyamunara, yatangaje ko nta mibare bafite igaragagaza uko abantu bibumbiye mu matsinda bananiwe gusohoza ibyo biyemeje, aboneraho gusaba abibumbira mu matsinda, kwiyandikisha muri RCA bakaba Amakoperative.

Ati “Nibiyandikishe babe amakoperative kuko niyo gahunda ya Leta itanga amahugurwa n’ubumenyi bukenewe ngo bakore bunguka.

Banki nkuru y’u Rwanda igaragaza ko nubwo abanyarwanda bagera hafi kuri 90% bakorana n’ibigo by’imari, ngo abagera kuri 20% byabo ni abibumbiye mu bimina, ikaboneraho kubagira inama yo kunyuza amafaranga yabo mu bigo by’imari n’amabanki kugira ngo babe bizeye umutekano w’amafaranga yabo.

Emma-Marie Umurerwa

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Guhuza ‘SACCOs’ zikavamo Banki y’Amakoperative  bigeze he?

Emma-marie

Kwibohora28: Ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda 28 ishize

Emma-Marie

Covid-19 yabaye isomo ryiza ryo kwigisha abantu kuzigama – Prof. Harelimana Jean Bosco

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar