Abahinzi bo mu karere ka Karongi mu mirenge ya Twumba na Mubuga bavuga ko hari imyaka bahagaritse guhinga burundu kubera ko bayihinga inkende ziva muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe zikayona ntibagire icyo basarura.
Iki kibazo kiri mu tugari Bisesero na Bigugu two mu murenge wa Rwankuba, na Bihumbe, Gitabura na Gisovu two mu murenge wa Twumba.
Abaturage baganiriye na IRIBA NEWS bavuga ko iki kibazo kimaze imyaka itanu. Izi nyamaswa zona ibijumba, imyumbati, amashaza, urubigo rutoto, ibitoki, n’ibigori. Ibirayi ngo nicyo gihingwa izo nyaswa zitona.

Niyonsaba Laban yavuze ko inkende ziherutse kumwonera ibigori yari yahinze kuri metero karere 500, ateganya kuzakuramo ibilo biri hagati ya 300 na 400.
Ati “Zarabiriye zirabimara nsaruramo ibilo bitarenze 20. Amashaza yo ntawe ukiyahiga kuko ziyatangira akiri mato”.
Niyonsaba avuga ko iki kibazo kimaze imyaka itanu kandi ngo buri mwaka inkende zimuhombya amafaranga atari munsi y’ibihumbi 400.
Ndatimana Jacson wo mu mudugudu wa Mwumba Akagari ka Gisovu yavuze ko iyo bagererageje kubaza ubwishyu bw’imyaka yabo yangizwa n’inkende basubizwa ko inkende zitari ku rutonde rw’inyamaswa zishyurirwa.
Ati “Twagira ngo tubaze aho bigeze badukorera ubuvugizi ku iyonerwa ry’inkende. Iki kibazo twakigejeje ku badepite twagira ngo tubaze niba baratoye iryo tegeko tukaba twakwishyurwa”.
Nsabimana Samson yavuze ko mu kakari ka Gakuta ntawe ucyanika imyumbati hanze kuko uwibeshye akayihasiga asanga inkende zayiriye.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Niragire Théophile aherutse gutangaza ko iki kibazo bakigejeje ku Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB ngo yizeza abaturage ko agiye kubabariza aho bageze baha uyu murongo iki kibazo.
Ati “Inkende ntabwo zabaga ku rutonde rw’inyamaswa zishyurirwa na RDB, nyuma iki kibazo kigaragaye, twe n’Intara, iki kibazo twakigejeje kuri RDB kugira ngo nazo zibe zakongerwa ku rutonde rw’inyamaswa zishobora kwishyurirwa ziramutse zangirije abaturage”.
Visi Meya Niragire asaba abaturage kwirinda guhohotera iri nyamaswa mu gihe ikibazo cyazo kikiri gushakirwa umuti.
Ati “Ni ubwiza nyaburanga, ntabwo tugomba kuzibangamira ariko nazo ntabwo zigomba kubangamira abaturage bacu. Tugiye kugurikirana aho bigeze kugira ngo amabwiriza abe yahinduka nazo zige zishyurirwa ibyo zangiye”.
Mu nyamaswa zishyurwa na RDB iyo zoneye abaturage harimo ingurube z’ishyamba, impundu, inkima, na nkotwa…
Abaturage bataka iki kibazo cyo konerwa n’inkende ziva muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni abo Karongi no ku karere ka Nyamasheke. Iki kibazo cy’inkende zonera abaturage kinagaragara mu karere ka Huye mu mirenge yegereye ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda rizwi ku izina rya Arboretum.
Yanditswe na Nkurunziza Gad