Uwimanimpaye Claudine washinjaga Nkurunziza Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze kumukubita akamukura iryingo ngo kubera yanze ko basambana yafunguwe by’agateganyo.
Ku gicamunsi cyo ku itariki 23 Kanama 2023, nibwo Uwimanimpaye Claudine yarekuwe by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi, akaba yari yatawe muri yombi ashinjwa guharabika Umunyambanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin.
Mbere yo gutabwa muri yombi, Uwimanimpaye wakoraga mu Kabari (…) yari yambwiye itangazamakuru ko “Yakubiswe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze Nkurunziza Faustin, akamukura iryinyo kubera ko yari yanze ko basambana.”
Bidateye kabiri uyu mukobwa yatawe muri yombi, ashinjwa guharabika umuyobozi, ntiyafunzwe winyine kuko hari n’abandi we bagenzi be bane bafunganwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze Nkurunziza Faustin yavuze ko uyu mukobwa yamubeshyeye ndetse akomeza kumuharabika afatanyije n’abandi bantu bane kugeza ubwo batawe muri yombi.
Ukuri ni ukuhe?
Mu mizi yiki kibazo ngo uyu mukobwa yabajijwe ibyangombwa bigaragaza ko yikingije covid -19 ntiyabyerekana ahita atangira gushyamirana n’abayobozi bari bari muri iki gikorwa, bituma ajyanwa mu kigo kinyuzwamo abantu by’igihe gito (Transit center) ariko ntiyatinzemo.
Agitaha nibwo yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko yakubiswe n’uyu muyobozi akamukura iryinyo ibyo gitifu wa Kanzenze yamaganiye kure, avuga ko ari abamuharabika kuko ubwo bukangurambaga bushishikariza abantu kwikingiza bwageze hose ari naho bari basanze uyu mukobwa mu kabari.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi nyuma yo gusuzuma iby’iki kibazo tariki 23 Kanama 2022 rwemeje ko uyu mukobwa Uwimanimpaye Claudine arekurwa by’agateganyo.
Umucamanza Tuyubahe Edison asoma imyanzuro y’urubanza yavuze ko nta mpamvu zikomeye zatuma uyu mukobwa na bagenzi be bane bakekwagaho ubufatantacyaha baharabika umuyobozi bakomeza gufungwa.
Yanditswe na Mukundente Yves.