Igisirikare cya Israel cyanzuye ko “bishoboka cyane” ko umwe mu basirikare bacyo ari we wishe umunyamakuru Shireen Abu Aqla wari ufite ubwenegihugu bwa Palestine n’ubw’Amerika.
Uyu munyamakuru wa Al Jazeera, wari umaze igihe muri uyu mwuga, yarashwe mu mutwe mu kwezi kwa gatanu ubwo yari arimo gutara amakuru ku gusaka mu karere kigaruriwe na Israel ka West Bank.
Ibi igisirikare cya Israel cyatangaje, ni ho hafi cyane kigeze ku kwemera ko ari cyo cyamwishe.
Umunyamategeko mukuru w’igisirikare cya Israel yanavuze ko nta perereza ku cyaha rizakorwa kuri uwo musirikare, urebye ibyo bikaba bisoje iperereza kuri iyi dosiye.
Umuryango wa Abu Aqla wavuze ko “udatunguwe” no kuba igisirikare cya Israel, kizwi nka IDF, kirimo kugerageza guhishira ukuri no kwirinda kwemera kuryozwa iyicwa rye.
Abu Aqla yageze mu nkambi y’impunzi y’i Jenin ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka kugira ngo atare amakuru ku gusaka kw’igisirikare cya Israel, kwari kwabayemo kurasana hagati y’abasirikare ba Israel n’intagondwa z’Abanye-Palestine.
Yari yambaye ingofero n’ikoti ry’ibara ry’ubururu ririnda amasasu ryanditseho ijambo “itangazamakuru”.
Uburyo igisirikare cya Israel cyavuze ko yishwemo bwagiye bwamaganwa.
Ababibonye hamwe n’abategetsi bo muri Palestine batangaje ko yarashwe n’abasirikare ba Israel – ibyo umuryango w’abibumbye (ONU/UN) na wo nyuma waje kwemeza hamwe n’amaperereza menshi y’ibitangazamakuru agendeye ku bimenyetso.
Igenzura ry’Amerika na ryo ryasanze “bishoboka” ko abasirikare ba Israel ari bo barashe isasu ryamwishe.
Igisirikare cya Israel cyavuze ko cyashoje amaperereza menshi y’imbere mu gisirikare ubwacyo.
Ku wa mbere, umusirikare wo ku rwego rwo hejuru muri IDF yavuze ko bishoboka cyane ko uyu munyamakuru yarashwe “bigwiririwe n’umusirikare wa IDF, kandi birumvikana ko atamutahuye nk’umunyamakuru [ko yari umunyamakuru]”.
Yanahishuye ko abakora iperereza bavuganye n’uwo musirikare uvugwaho, ati: “Yatubwiye ibyo yakoze; kandi niba yarabikoze, byakozwe bimugwiririye”.
Uwo musirikare wo ku rwego rwo hejuru yagize ati: “Ndashaka gushimangira aho imirwano yaberaga aba basirikare bari bari.
“Bari baheze mu modoka irinzwe kandi baraswaho amasasu aturutse muri buri cyerekezo”.
Ariko gihamya ya videwo y’igihe Abu Aqla yicwaga ntabwo ishyigikira ibivugwa ko intagondwa zari zirimo kurasa ahantu abanyamakuru n’abandi bantu bari bashungereye bari bateraniye.
Byemezwa ko abasirikare ba Israel bari bari mu ntera ya metero 200 uvuye aho hantu, kandi videwo igaragaza gukomeza kurasa mu gihe cy’iminota myinshi herekezwa ku gace abo banyamakuru bari barimo bagendamo n’amaguru.
Ubwo BBC yari imubajije kuri iyo videwo, uwo musirikare wa Israel wo ku rwego rwo hejuru yavuze ko abasirikare bari barimo kuraswaho kandi ko batashoboraga kubona ibyari birimo kuba bari imbere muri iyo modoka ya ‘jeep’, yongeraho ko batashoboraga kubona ko abo banyamakuru bari bateraniye aho.
Kuba nta perereza ku cyaha rizaba, bizarakaza Abanye-Palestine kandi bishengure kurushaho umuryango wa Abu Aqla.
Usubiza ku byatangajwe na IDF, wagize uti: “Biragaragarira buri wese ko abakora ibyaha byo mu ntambara ba Israel badashobora kwikoraho iperereza ku byaha byabo bwite. Ariko, dukomeje gushenguka cyane, kubihirwa no kubabara”.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo muri Israel no muri Palestine imaze igihe inenga uburyo bwa IDF bwo kwikoraho amaperereza, ivuga ko butuma abasirikare bayo bisa nkaho badahanwa na gato iyo bigeze ku kuburanishwa ku kugirira nabi Abanye-Palestine.
@BBC