Image default
Ubutabera

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Kabuga yabajijwe niba aho yari atuye hari abakoranaga n’Inkotanyi

Kuri uyu wa gatatu i La Haye mu Buholandi mu rugereko rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, Urubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside rwakomeje kuri rukomeza we adahari. 

Umunyamategeko Françoise Matte, umwe mu bunganira Kabuga, ni we wabajije ibibazo uwo mutangabuhamya, ariko ahita asaba ko iki cyiciro cy’iburanisha gishyirwa mu muhezo mu kwirinda ko umwirondoro w’uwo mutangabuhamya w’umugore wahava ushyirwa ku karubanda.

 Umutangabuhamya ushinja Kabuga yabajijwe ibibazo.

Mbere yaho, umucamanza Bonomy yari yamenyesheje urukiko ko Kabuga yahisemo kutitabira iburanisha rya nanone, ku mpamvu umucamanza atatangaje.

Umutangabuhamya ushinja Kabuga yabajijwe ku gace ka Gatsata avuga ko umuryango we wari utuyemo, abazwa kuvuga uko kari kameze, niba yavuga ko kari gatuwe n’Abatutsi benshi kurusha utundi two muri Kigali, avuga ko kari hafi cyane y’umujyi kandi ko kari kazwi cyane, ariko ko atavuga ko ari ko kari gatuwe n’Abatutsi benshi kurusha utundi.

Yanavuze ko kuri radio-televiziyo RTLM hatangazwaga ibitari ukuri ko se yahaga amahugurwa akanafasha abantu kujya mu gisirikare cy’Inkotanyi.

Yabajijwe ku gisa nko kwivuguruza kuri umwe mu bo bari baturanye uvugwa ko yitwa Polepole wagiye mu Nkotanyi hanze y’u Rwanda hagati ya 1992 na 1993, mu gihe mu nyandiko y’ubuhamya avuga ko yagiye mu kwezi kwa kabiri cyangwa ukwa gatatu mu 1994.

Yavuze ko ibyo kujya mu Nkotanyi ari ibyatangazwaga na RTLM, ko icyo azi ari uko uwo muntu yari yaravuye aho bari batuye ariko ko bishoboka ko atari yarambutse umupaka, ko ashobora kuba yarakoranaga n’Inkotanyi ari mu gihugu.

Yabajijwe niba hari abantu babaga aho bari batuye bakoranaga n’Inkotanyi, ati: “Ibyo ntabwo mbizi”.

Gusa avuga ko cyari igihe cy’umutekano mucye, kuburyo hari ubwo abantu batararaga mu ngo zabo, ikindi gihe nabwo bakirirwa ahandi bakaza baje kuryama.

Yabajijwe kandi ku mirwano avuga ko yigeze kuba, atari rimwe, mbere yaho mu mwaka wa 1994 hagati y’Interahamwe n’abasirikare ba FPR mu ishyamba ryari nko mu rugendo rw’iminota 10 n’amaguru avuye mu gace yari atuyemo ko majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kigali.

Ni mu gihe aho hantu hari intera y’ibirometero uvuye aho Inkotanyi zari zicumbitse mu nyubako izwi nka CND ku Kimihurura.

Yavuze ko iyo yari inzira Inkotanyi zanyuragamo zivuye ku Mulindi wa Byumba kuzana inkwi zo gucana, avuga ko yabwiwe ko iyo mirwano yabaye ari nijoro kandi ko amasasu abantu bayumvise mu bice bari barimo.

Yasabwe niba yakwerekana ku ikarita ya Kigali aho CND yari iherereye, avuga ko abona bitoroshye.

Umunyamategeko Françoise Matte yongeye gusaba ko iburanisha rishyirwa mu muhezo, kuko yiteguraga kubaza uwo mutangabuhamya ibibazo birimo n’umwirondoro wa se, byashoboraga gutuma uwo mutangabuhamya amenyekana.

Iburanisha ryongeye kuva mu muhezo ubwo umucamanza uyoboye iburanisha yavugaga ko urubanza rukomeza saa saba (13:00) ku isaha yaho ari na yo yo mu Rwanda, humvwa ubundi buhamya bushinja Kabuga.

Urubanza rwa Kabuga rwatangiye kuburanishwa ku itariki ya 29 y’ukwezi gushize kwa cyenda.

Uyu mugabo w’imyaka 86, wahoze ari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda, yafatiwe i Asnières-sur-Seine, hafi y’i Paris mu Bufaransa, ku itariki ya 16 y’ukwezi kwa gatanu mu 2020.

Hari nyuma y’imyaka irenga 20 yari ishize ashakishwa n’ubucamanza mpuzamahanga.

Kabuga aregwa ibyaha bya jenoside, we akaba yarabihakanye.

Me Altite, impamvu yo kutitaba urukiko kwa Kabuga

Ku nshuro ya kabiri y’urubanza rwa Kabuga mu cyumweru gishize, nabwo ntiyari yabonetse mu rukiko. Icyo gihe nabwo yavugaga ko  adashaka umwuganira w’umufaransa Me Emmanuel Altite. Nuyu munsi rero urubanza rwatangiye Kabuga atari aho yateganyirijwe kwicara. Umucamanza yavuze ko nubwo adahari urubanza arukomeza,

Umutangabuhamya wa mbere muri uru rubanza yari yavuze ko mu 1994 yakoraga muri Minisiteri y’itangazamakuru kandi ko yari afite impamyabushobozi y’ikirenga mu itangazamakuru.

Bamubajije cyane ku nama zakorewe muri Minisiteri y’itangazamakuru yakoragamo, muri izo nama hari iyabaye mu kwezi kwa 11 mu 1993, indi iba mu kwezi kwa kabiri ku itariki ya 10 mu 1994. Izo nama zikaba zari zatumijwe na minisitiri Rucogoza, uyu mutangabuhamya avuga ko nawe yari azirimo.

Yavuze ko Kabuga yaje muri izo nama, icyo gihe akaba yarabibukije amahame remezo y’iyo radiyo, abibutsa ko bagomba kuyubahiriza.

RTLM yaba yarahinduye imikorere igihe Perezida w’u Burundi Ndadaye yari amaze kwicwa?

Umutangabuhamya yavuze ko RTLM kuva icyo gihe yahinduye imvugo n’imikorere, ikavuga ko ibimaze kuba kuri perezida w’u Burundi bishobora no kuba mu Rwanda, ihamagarira abahutu kuba maso.

Uwo mutangabuhamya yagarutse cyane ku mikorere n’imikoreshereze y’abanyamakuru ba RTLM bagaragaye bahamagarira abahutu kwanga abatutsi no kubagirira nabi babaziza uko bavutse.

Twifashishije inkuru ya BBC na VOA

 

 

 

Related posts

Kigali:Abasirikare baregwa gufata abagore ku ngufu barabihakana

Emma-marie

Bamwe mu barokotse Jenoside bavuga ko hari imvugo zikoreshwa mu manza zibera mu mahanga zibakomeretsa

EDITORIAL

Gicumbi: Umugabo ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu yafunzwe by’agateganyo

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar