Image default
Ubutabera

Lt Colonel Munyarugarama wacyekwagaho uruhare muri jenoside amaze imyaka 20 apfuye

Urwego rwa ONU rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, rwemeje ko Phénéas Munyarugarama wahoze ari Liyetona Koloneli mu zari ingabo z’u Rwanda (FAR) washakishwaga acyekwaho jenoside, yapfuye mu 2002.

IRMCT ivuga ko yasanze Munyarugarama, wavutse mu 1948 mu cyahoze ari komine Kidaho muri peferegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu ntara y’amajyaruguru, yarapfiriye mu cyaro cya Kankwala mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo ryo ku wa gatatu, uru rwego rwa ONU rwavuze ko “nyuma y’iperereza ryimbitse kandi rigoye” rwashoboye kwanzura ko Munyarugarama “yapfuye urupfu rusanzwe ku itariki ya 28 y’ukwezi kwa kabiri cyangwa hafi aho mu 2002”.

Yari umwe muri batanu bagishakishwa bacyekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Mu gihe cya jenoside yari umukuru w’ikigo cya gisirikare cya Gako.

Phénéas Munyarugarama

Umushinjacyaha wa IRMCT Serge Brammertz yagize ati: “Ku bishwe no ku barokotse ibyaha bya Munyarugarama mu karere ka Bugesera, twizeye ko ibi bigezweho hari ukuntu bibaruhuye”.

Uru rwego ruvuga ko ubu rugiye kwibanda ku gushakisha bane basigaye, ari bo Fulgence Kayishema wahoze ari umukuru w’ubugenzacyaha muri komine Kivumu ku Kibuye, na Charles Sikubwabo wahoze ari burugumesitiri wa komine Gishyita ku Kibuye.

Hari kandi na Charles Ryandikayo wari umucuruzi ku Kibuye mu gihe cya jenoside, hamwe na Aloys Ndimbati wahoze ari burugumesitiri wa komine Gisovu, mu cyari peferegitura ya Kibuye, ubu ni mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Iri tangazwa ry’urupfu rwa Munyarugarama rikurikiye iryo ku wa kane w’icyumweru gishize ry’urupfu rwa Protais Mpiranya wahoze ari Majoro mu zari ingabo za FAR, na we washakishwaga ashinjwa uruhare muri jenoside.

ONU ivuga ko Munyarugarama – mbere ya jenoside wari waranahawe amahugurwa ya gisirikare muri Libya no mu Bubiligi – yageze mu cyaro cya Kankwala mu ntara ya Katanga y’amajyaruguru, mu rugendo rwerekeza ku murwa mukuru Kinshasa.

Urwo rugendo ku maguru ONU ivuga ko rwamaze amezi menshi, harimo no kunyura ahantu hagoye kuhagenda mu ishyamba ry’inzitane, ibishanga no kwambuka imigezi, ndetse “yari hafi kurohama” mbere yuko agera i Kankwala.

Nyuma yaho yatangiye kubwira abo bari bari kumwe – barimo n’itsinda ry’abari bamurinze ry’abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR – ko atameze neza.

ONU ivuga ko we n’abo bari bari kumwe bahawe aho gucumbika iminsi micyeya, mbere yo gukomeza urugendo runyura i Kamina rwerekeza i Kinshasa.

Muri iyo minsi ni ho yapfiriye i Kankwala “urupfu rusanzwe ku itariki ya 28 y’ukwezi kwa kabiri cyangwa hafi aho mu 2002”, nyuma yo kuharwarira.

Impamvu nyirizina yateye urupfu rwe ntizwi kuko nta baganga bari bari kumwe na we cyangwa ngo habe hari amavuriro hafi aho.

Ku munsi wakurikiyeho, yashyinguwe mu isanduku, ashyirwa mu mva idafite ikiyanditseho, mu kumushyingura kwitabiriwe n’abarimo na babiri bo mu muryango we.

ONU ivuga ko itagerageje gutaburura umurambo we kugira ngo ukorweho isuzuma rya DNA (ADN) ryo kwemeza ko ari we koko, kubera impungenge zikomeye z’umutekano ku bakozi bayo bari kwerekeza muri ako karere, no kuba nta mikoranire n’abategetsi ba Congo yari ihari.

Inavuga ko nta cyizere yari ifite cyo kugera kuri iyo mva idafite ikiyiranga, no kuba nta cyizere cyo kubona ibimenyetso byatanga umusaruro yari gusanga aho hantu, nyuma y’imyaka 20 Munyarugarama ahapfiriye.

Ariko ONU ivuga ko urupfu rwa Munyarugarama – wanashinjwaga kuyobora ubwicanyi kuri Kiliziya Gatolika ya Ntarama – rwemejwe bidasubirwaho n’abatangabuhamya, barimo abahoranye na we muri FDLR, n’abantu babiri ba hafi bo mu muryango we bari kumwe na we apfa.

@BBC

Related posts

Umutangabuhamya yavuze ibitero byishe Abatutsi yahuriyemo na Claude Muhayimana

Emma-Marie

Urukiko rwasanze abanyamakuru bari bamaze imyaka ine bafunze nta cyaha kibahama

Emma-Marie

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Biguma yavuze ko uburwayi bwo mu nda bwamuteye kwibagirwa

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar