Image default
Mu mahanga

Intasi z’Amerika zayobewe inkomoko y’ibigendajuru byabonetse mu kirere

Bwa mbere mu myaka irenga 50 ishize kuwa kabiri Inteko ishingamategeko ya Amerika yumvise abategetsi bashinzwe ubutasi bwa gisirikare ku bigendajuru bidasobanutse byabonetse mu kirere bizwi nka ‘Unidentified Flying Objects’ (UFO).

Kumvwa kwabo kumvikanyemo ibisubizo bicye kuri ibi bigendajuru.

Bavuze ko amaherezo byinshi muri ibyo bigendajuru bizasobanuka ariko ko hari ibindi byo byananiranye neza kubisobanura.

Ibyabonetse byafashwe amashusho n’igisirikare birimo 11 “byahushije” indege za Amerika.

Ibigendajuru bidasobanutse byabonetse bigenda mu kirere ariko utabasha kumenya imbaraga zituma bibasha kuguruka.

Ni iki cyabaye mu kumva bariya basirikare?

Bumviswe na komite yo kurwanya iterabwoba, no guhangana n’ubutasi y’Inteko ya Amerika.

Ronald Moultrie, umwe mu bashinzwe ubutasi muri Pentagon, yavuze ko “mu busesenguzi bukomeye” bakoze, nyinshi muri UFO zashoboye kumenyekana – ariko ko atari zose.

Yagize ati: “Ikintu cyose tubonye gishobora kurebwa neza, kikigwa, kigasobanurwa, kandi byaba ngombwa kigakumirwa”.

Gusa hari umubare w’ibintu bimwe byabonetse bidafitiwe ibisobanuro.

Kimwe ni ibyabaye mu 2004 ubwo abatwara indege z’intambara bari ku bwato butwara indege mu nyanja ya Pasifika bahuye n’ikigendajuru cyasaga n’ikimanutse kiva muri kilometero ibihumbi mu kirere mbere yo guhagarara mu kirere aho.

Ibindi byeretswe rubanda bwa mbere kuwa kabiri, ni ikintu kiboneka kuri ‘camera’ kiguruka kigaca iruhande rw’indege kabuhariwe y’intambara ya Amerika. Iki kugeza ubu ntikirasobanurwa.

Scott Bray, wungirije umukuru w’ubutasi bw’ingabo zo mu nyanja, wari kumwe na Moultrie, yagize ati: “Hari umubare muto w’ibintu bifite ibimenyetso tudashobora gusobanura dushingiye ku makuru dufite.

“Ibyo birumvikana ko ari byo bituraje ishinga.”

Bray asa n’uhakana ibivugwa ko UFOs zaba ari iz’ibisabantu biba mu isanzure, avuga ko nta kinyabuzima cyangwa igice kitazwi kiraboneka kibivuyeho, ndetse ko nta kugerageza kuvugisha cyangwa gutumanaho n’ibyo bigendajuru kurabaho.

Ati: “Nta kintu turabona cyatubwira ko ibi bintu bikomoka ahandi hatari ku isi.”

Ifoto y'ikigendajuru kidasobanutse, irebeshejwe amataratara abona mu mwijima, yeretswe abagize inteko ya Amerika

Gusa kuba bimwe muri byo bitanafitiwe ibisobanuro biracyibazwaho byinshi.

Ikibazo ku mutekano wa Amerika?

Abagize inteko ishingamategeko bari muri uku kumva bavuze ko ibi bigendajuru bidasobanutse biteye impungenge umutekano wa Amerika.

Rick Crawford, wa leta ya Arkansas, yavuze ko kunanirwa kumenya ibi bintu biteye inkeke “bingana no gutsindwa k’ubutasi tugomba kwirinda”.

Yongeraho ati: “Ntabwo ari ugushakisha ibigendajuru by’ibyo binyabuzima (aliens)”.

Kuri biriya bigendajuru uburyo bigurukamo bitarabasha gusobanurwa, Bray yavuze ko Amerika “itazi” ikoranabuhanga iryo ari ryo ryose ryaba rimeze nk’iryo.

Nyuma y’uko kumvwa mu ruhame, komite y’inteko yafunze imiryango yayo kugira ngo habe ikindi kiganiro cy’amakuru y’ibanga kuri ibi.

Amatsiko y’abantu ku bintu bitazwi neza biguruka mu kirere, aba-aliens, n’ibijyanye nabyo, amaze imyaka myinshi.

Kumva mu ruhame ibyo ubutasi bwagezeho kuri ibi kwaherukaga mu 1966, ubwo umudepite w’umurepubulikani – waje kuba perezida – Gerard Ford yakoranyaga igikorwa cyo kuganira ku kubona za UFO nyuma y’iyabonetse muri Michigan bikemezwa n’abantu barenga 40, barimo abarenga 10 b’abapolisi.

Ingabo zirwaranira mu kirere za Amerika zavuze ko icyo babonye ari “imyuka yo mu gishanga”, bituma Ford avuga ko ibyo bavuze birimo “gusuzugura”.

Mu 1969, iperereza kuri UFOs ry’ingabo zirwanira mu kirere, ryiswe Project Blue Book, ryarafunzwe nyuma yo kwanzura ko nta kintu kiguruka cyemejwe cyangwa kibonwa nk’icyago ku mutekano wa Amerika.

Twihuse vuba tukagera mu 2017, ibinyamakuru muri Amerika byavuze ko Pentagon iri mu iperereza ry’ibanga ku buhamya bw’abapilote ba gisirikare bavuze ko babonye ibintu bidasanzwe biguruka mu kirere.

Izo nkuru zarimo amashusho ya za UFO, n’amakuru y’uburyo ziguruka mu buryo butitezwe, harimo nko kuba zibasha guhagarara mu kirere kirimo umuyaga ukomeye no kongera kuzamuka vuba vuba.

Abapilote bavuze ko babibona “hafi buri munsi” hanze y’ibigo bya gisirikare, kandi umwe mu baburira we yavuze uko UFOs zabangamiye ibigo by’intwaro kirimbuzi bya Amerika, bikanakura bimwe ku mirongo y’itumanaho mu gihe runaka.

Mu 2020, itegeko kuri Covid ryasinywe na Perezida Donald Trump ryarimo ingingo isaba inzego z’ubutasi bwa Amerika gutanga raporo y’ibanga ku bigendajuru bidasobanutse bitarenze iminsi 180.

Muri Kamena (6) 2021, umukuru w’ibiro bishinzwe ubutasi bya Amerika yasohoye raporo ivuga ko nta bisobanuro bafite ku bigendajuru birenga 10 bidasobanutse bijyanye n’ibigera ku 144 byavuzwe kuva mu 2004.

Kimwe gusa ni cyo basobanuye ko ari igipurizo cyayobye, mu gihe ibindi babyise “ibitafatwaho umwanzuro”.

Iyi raporo igira iti: “Byinshi mu bigendajuru bidasobanutse byavuzwe birashoboka ko koko ari ibintu bifatika”, ivuga ko 80 muri byo byabonwe n’ibikoresho bigezweho bya gisirikare na za radari.

Scott Bray yereka abagize imwe muri komite z'inteko video y'ikigendajuru kidasobanutse

Iriya raporo ntiyasobanuye ibyo bintu ibyo ari byo, cyangwa uko bikora. Yanzuye ko hakorwa iperereza ryagutse kurushaho no gukusanya amakuru kuruseho, kubera kunengwa no kugawa kw’abakozi bagiye bavuga uko babonye ibyo bintu.

Mu Ukuboza (12) gushize, Perezida Joe Biden yasinye itegeko risaba birushijeho igisirikare gukora iperereza kuri ibi bintu.

Iryo tegeko risaba igisirakare gushyiraho ibiro bihoraho bishinzwe ubushakashatsi kuri UFO – ubu byitwa ‘Airborne Object Identification and Management Synchronization Group’.

@BBC

Related posts

Haiti: Minisitiri w’Intebe yarusimbutse

Emma-Marie

Pierre Buyoya arashyingurwa muri Mali

Emma-marie

Idriss Déby: Iherezo ry’uwo bahimbaga ‘The Great Survivor’

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar