Birashoboka ko mu bihugu bimwe na bimwe haba hari akamenyero n’imyitwarire bifatwa nk’ibintu bisanzwe ndetse nk’umuco ariko mu bindi ahubwo ugasanga ibyo bintu bifatwa nk’ikizira cyangwa ikinyabupfura gike.
Muri iyi nkuru dukesha urubuga namnak, tugiye kugaruka ku bintu bifatwa nka kirazira mu bihugu bimwe na bimwe nyamara mu bindi babifata nk’ibisanzwe.
- Mu Butaliyani ntabwo ari byiza ko umugabo yinjira muri resitora mbere y’abagore
Mu butaliyani, hari umuco w’uko iyo abantu barimo kwinjira ahantu runaka habanza umugore naho umugabo akinjira nyuma by’umwihariko muri resitora. Kubera iyi mpamvu iyo hagize umugabo winjira muri resitora mbere y’umugore, aba akoze ikintu kigaragaza ikinyabupfura gike.
- Mu Buhinde ntabwo ari byiza kurisha ukuboko kw’imoso
Mu Buhinde, bitwararika cyane ku gukoresha akaboko k’imoso igihe barimo kurya kuko gukoresha ako kaboko bifatwa nk’ikinyabupfura gike. Muri icyo gihugu bafite imyizerere y’uko ukuboko kw’ibumoso kugomba gukoreshwa bisukura igihe bari mu bwiherero, bityo ntibagomba kurisha uko kuboko.
- Mu Burusiya, igihe cyose utari winjira ntugomba kugira uwo uhereza akaboko
Gutanga ukuboko ni bumwe mu buryo bwo kuramukanya kandi bugaragaza ikinyabupfura, ariko mu Burusiya ho iyo utari wamara kwinjira ntuba ugomba kugira uwo uhereza akaboko; ni ukuvuga ko ugomba kuba wamaze kwinjira mu cyumba neza ngo ube wagira uwo uhereza akaboko. Ibi babiterwa n’imyizerere y’uko mu rwinjiriro(imiryango) y’amazu ari ho haba imyuka mibi bityo uba ugomba kubanza kuyirenga ukabona gusuhuzanya bitaba ibyo ugahura n’umwaku muri uwo munsi.
- Muri Chili bigaragara nabi kurisha intoki
Mu bihugu bimwe na bimwe, kurisha intoki bifatwa nk’ibintu bisanzwe, nko muri Ausralia ndetse n’ahandi, ariko mu bindi bihugu bimwe nabimwe usanga ari ibintu bigaragara nko kubura umuco n’ikinyabupfura, Chili ni kimwe muri ibyo bihugu.
- Mu Buhinde, mu mwanya wo guhamagara[kuri telefone], ohereza ubutumwa bwanditse.
Birashoboka ko ari ikintu kigutangaje cyane, ariko mu Buhinde, kabone n‘iyo abantu baba bafitanye gahunda ikomeye ntabwo bahamagarana ahubwo bandikirana ubutumwa bugufi.
Bityo nutemeberera muri icyo gihugu ukabona abantu aho guhamagarana ahubwo bahugijwe no kwandikirana ubutumwa bugufi, ntuzatangare.
- Ikimenyetso cya “Ok/Like” hifashishjwe intoki
Ikimenyetso cya “Ok/Like” gikorwa hazamurwa urutoki rw’igikumwe izindi ntoki zifunze, mu bihugu birimo Uburusiya, Ubugereki, Iran n’ibindi bifatwa nk’igitutsi ndetse n’uburere n’ikinyabupfura gike ku buryo bukabije.
Musinga C.